English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Fransisko  yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko, yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora jenoside ku banya-Palestine batuye mu ntara ya Gaza.

Ikinyamakuru La Stampa cyo mu Butaliyani cyasohoye inkuru  ifite umutwe ugira uti ‘’ Papa Fransisko  yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside muri Gaza.’’, aho cyashingiye kuri bimwe mu bice biri mu gitabo cya Papa Fransisko kigiye gusohoka vuba.

Muri icyo gitabo, Papa Fransisko avuga ko abahanga benshi bemeza ko ibibera muri Gaza byujuje ibisabwa byose kugira ngo byitwe Jenoside.

Ati ‘’Dukwiriye gukora amaperereza acukumbuye kugira ngo mu by’ukuri tumenye niba hakurikijwe amategeko n’ibisobanuro biranga Jenoside, ko ibibera muri Gaza ari Jenoside.’’

Ni ubwa mbere umushumba wa Kiliziya Gatolika avugiye ku mugaragaro ijambo ‘Jenoside y’abanyepalestina’.

Ibyo Papa Fransisko yavugiye muri icyo gitabo kigiye gusohoka byafashwe nk’ibidasanzwe, bitewe n’uko Kiliziya Gatolika ikunze kwirinda kugira icyo ivuga ku ihangana mpuzamahanga.

Ayo magambo ya Papa Fransisko ni yo akarishye cyane avuze kuva intambara hagati ya Hamas na Israel yaduka.

Mu Ukuboza 2023, Afurika y’Epfo yareze Israel mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ), ruherereye i La Haye mu Buholandi, iyishinja gukora Jenoside muri Gaza.

Iki kirego cy’amapaji 80 kivuga ko ‘ibikorwa bya Israel ari Jenoside kuko ishaka gusenya burundu igice kimwe cy’abaturage ba Palestine ishingiye ku ruhu no ku bwoko.’

Muri Mutarama 2024, urwo Rukiko rwategetse Leta ya Israel gufata ingamba zose zayifasha kwirinda Jenoside ku banya-Palestine batuye mu ntara ya Gaza.

Gusa, urwo Rukiko ntiruratangaza niba rwasanze ibyaha bya Jenoside Israel iregwa iri kubikora cyangwa itarabikora.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yemeza ko igihugu cye kizakomeza kwirindira umutekano, kinubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Ati ‘’Ikirego cya Jenoside kuri Israel ntigikwiye gusa, ahubwo giteye n’umujinya. Abantu baha abandi agaciro bakwiye kucyanga.’’

Ibitero by’ingabo za Israel bigamije guhiga abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa Hamas, nyuma y’aho uteye iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 12:25:53 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Fransisko--yasabye-amahanga-gucukumbura-neza-niba-Leta-ya-Israel-itari-gukora-Jenoside.php