English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Samia Suluhu Hassan yarekeje muri Koreya y'Epfo

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ari muri Koreya y'Epfo mu ruzinduko rw'iminsi itandatu agiye kugirira muri icyo gihugu kuva kuri uyu wa  Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024.

Perezida Suluhu yagiye muri icyo gihugu ku butumire bwa Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y'Amajyepfo nkuko byatangajwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane muri iki gihugu Yusufu Makamba.

Makamba ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko urwo ruzinduko rw'iminsi itandatu ruratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi rukazarangira tariki ya 06 Kamena .

Muri uru runzinduko abakuru b'ibihugu byombi bazagirana ibiganiro ndetse no gusinyana amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Makamba yavuze ko amwe muri ayo masezerano ari inguzanyo ya miliyari 2.5 z'amadorai yo gutera inkunga imishinga ikomeye y'iterambere mu myaka itanu iri imbere muri Tanzania.

Biteganijwe ko aba bayobozi bazasinyana amasezerano ku bufatanye mu by'indege, ubukungu bwibanda ku mabuye y'agaciro, umuco n'ubuhanzi.

Kuya 4 ndetse n'iya 05 Kamena Perezida Samia azitabira inama ya Koreya na Afurika izahuza abayobozi bakuru b'igihugu  ndetse n'abayobozi ba guverinoma baturutse muri Koreya no muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.

Biteganijwe ko Samia azahabwa impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro ku micugire y'indege yakuye muri Kaminuza ya Koreya mu by'ikirere(KAU).

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-31 03:15:12 CAT
Yasuwe: 117


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Samia-Suluhu-Hassan-yarekeje-muri-Koreya-yEpfo.php