English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Misiri yatsindiye ku yobora iki gihugu muri manda ya gatatu 

Komisiyo y'igihugu y'amatora muri Misiri yatangaje ko Perezida Abdel Fattah al-Sisi yatsindiye manda ya gatatu yo kuyobora iki gihugu.yatsindiye manda ya gatatu ku bwiganze bw'amajwi 89.6%.

Abaturage barenga 39 nibo batoye ko Abdel Fattah Al-sisi akomeza kuyobora manda ya gatatu,Misiri nicyo gihugu gituwe n'abaturage benshi kurusha ibindi byose by'abarabu.

Nubwo intambara ya Israel na Hamas iri kubera hafi y'iki gihugu ntibyabujije abaturage gukora amatora kandi neza. Umukandida wakurikiye Abdel Fattah Al-sisi ni Hazem Omar wagize amajwi 4.5%  akaba ari uwo mu ishaka rya Republican People.

Kuba  yatorewe kuyobora iki gihugu ntagitagaza cyirimo kuko abakandida batatu bose bari bahanganye nta numwe ufute ibigwi byari gutuma adatorwa.

Abdel Fattah Al-sisi yahoze ari Jenerari mu gisirikare mbere yuko mu 2013 ahirika ku butegetsi uwahoze ari Perezida w'icyo gihugu Mohamed Morsi.

Ku butegetsi bwe Abanya-politike ibihumbi byinshi byajyanwe muri gereza ariko abaturage benshi bamushimira ko yagaruye amutekano muri iki gihugu cyari cyarazahajwe n'ibitero bya Hosni Mubarak.

Mu 2014 nibwo yatorewe kuyobora manda ye ya mbere,mu 2018 yatorewe kuyobora manda ya kabiri,mu 2019 yahinduye itegekonshinga bituma manda ya Perezida ijya imara imyaka itandatu ivuye ku myaka enye.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-18 17:58:08 CAT
Yasuwe: 119


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Misiri-yatsindiye-manda-ya-gatatu-yo-kuyobora-iki-gihugu.php