English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida w’u Burundi yasezereye abayobozi bakomeye mu rwego rwa Polisi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze impinduka zikomeye mu nzego z'umutekano n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, aho yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w’Intebe wari usanzwe ari mu myanya y’ingenzi kuva mu 2022.

Iteka rya Perezida ryashyize Gervais Ndirakobuca mu kiruhuko ryashyizweho umukono tariki ya 09 Gicurasi 2025, ariko rishyirwa hanze ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Gicurasi. Uretse Gervais Ndirakobuca, hanasezerewe General Major de Police Ngendanganya Générose, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.

Gervais Ndirakobuca yagiye ku butegetsi bwa Minisitiri w’Intebe asimbuye Gen Alain Guillaume Bunyoni mu 2022, nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa ibikorwa byahungabanyaga umutekano w’igihugu. Mbere yaho, Ndirakobuca yari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage.

Izi mpinduka zije mu gihe hakomeje kugaragara imbaraga Perezida Ndayishimiye ashyira mu guhindura imiyoborere y’igihugu no kugenzura inzego z’iperereza n’umutekano.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ayobora Nigeria

Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi

Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-20 10:26:26 CAT
Yasuwe: 155


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wu-Burundi-yasezereye-abayobozi-bakomeye-mu-rwego-rwa-Polisi.php