English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Platin yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyizibukwa n’Abanyarwanda ibihe byose

Ku ya 30 Werurwe, umuhanzi ukora injya  ya  Afro pop  witwa  Nemeye  Platin uzwi kuzina  rya  Platin P  yatangaje  ko  afite igitaramo  cye  cya mbere  ku giti cye  cyiswe ‘Baba Experience ‘  biteganyijwe ko  kizashimisha   abakunzi be  mu nama  ya  Kigaki Exhibition Village (KCEV).

Ibirori  bizizihiza  urugendo rwe  rw’imyaka itatu  amaze akora umuziki  wenyine  nyuma yuko Dream Boys itandukanye  ndetse n’urugendo  rungana  n’imyaka  14  yitsinda  rye yahozemo  ry’umuziki rya  ‘Dream Boys’ mu bikorwa  bya muzika by’u  Rwanda.

Platin wamenyekanye mu ndirimbo nka  ‘Atansiyo’ yatangaje ko igitaramo cyari gitegerejwe na benshi kizaba  ari ibirori biryoheye amaso byo kwishimira  kuba akora umuziki wenyine.

Yagize ati:”ndashaka gukora igitaramo  kidasanzwe  kuko  ndi umwe mu bahanzi  bitwaye  neza  mu gihugu  kandi  nifuza  gukora  igitaramo  kizahora  kibukwa mu mitwe y’abantu benshi.

Kandi byitezweho ko iki gitaramo  kizagaragaramo  abahanzi  bahano mu Rwanda ndetse  n’abandi  babiri  baturutse hanze.”

Platin P yatangiye gukora umuziki nk’umwuga wenyine  mu 2020  nyuma yo gutandukana  na  Jean-Claude  Mujyanama, uzwi ku izina  rya TMC wimukiye  muri Amerika .



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-09 16:29:54 CAT
Yasuwe: 272


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Platin-yatangaje-ko-agiye-gukora-igitaramo-cyizibukwa-nAbanyarwanda-ibihe-byose.php