English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi  abantu bane bakwirakwiza  amafaranga y’amiganano.

 

Polosi y’u  Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore bane bakekwaho gukwirakiza amafaranga y’amiganano. Abatawe muri yombi ni abasore bari mu kigero cy’imyaka 22 na 28, batatu muri bo bafatiwe mu karere ka Nyagatare undi umwe afatirwa mu  karere ka Kamonyi.

Polisi yabataye muri yombi yatangaje ko aba bombi bafatanywe amafaranga y’u Rwanda bihumbi 21, ni nyuma yuko mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kigari hatawe muri yombi umugabo w’imyaka 48 nawe afatanywe ubihumbi 100Frw by’amiganano.  

Polisi yatangaje ko abatawe muri yombi byagizwe mo uruhare n’abaturage , polisi isaba abaturage kureka kwishora mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Abaturage basobanuriwe ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, Polisi yavuze ko  bagomba kuba maso kugirango batayahabwa, kandi bakihutira gutanga amakuru k’umuntu wese babonye uyakwirakiza.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-28 10:34:06 CAT
Yasuwe: 310


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yu-Rwanda-yataye-muri-yombi--abantu-bane-bakwirakwiza--amafaranga-yamiganano.php