English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
RIB yinjiye mu kibazo cya Social Mula n'uwiyita Kasuku kuri Instagram


Ijambonews. 2020-04-19 11:35:29

Nyuma y’uko uwiyita Kasuku kuri Instagram asabye abamukurikira gukusanya amafaranga yo gufasha Social Mula muri ibi bihe kuko umugore we yamutakiye, uyu muhanzi yahise yiyambaza inzego z’umutekano ngo abe yeranganurwa kuko yasebejwe bikomeye.

Kuwa kane tariki 16 bwo ukoresha amazina Kasuku kuri Instagram yahamagariye abantu gufasha umuryango wa Social Mula avuga ko umugore yamutakiye ko ibintu bitameze neza inzara ibamereye nabi.

Yagize ati: " Dukusanye amafaranga yo gufasha Social Mula nukuri umugore we ambwiye ko benda gupfira mu nzu kandi na Social yirirwa yinywera ibimogi. (…) Ngiyo nimero ya Social Mula ya MoMo."

Ibi ntabwo byakiriwe neza n’uyu muhanzi wahise amusubiza yifashishije Instagram na we, amusaba kutazongera kuzana umuryango we (umugore we n'umwana )mu byo yirirwa akora, cyane ko bimaze kugaragara ko ari urwango rukabije amufitiye cyane ko ngo atari ubwambere amwibasiye.

Social Mula kandi abinyujije ku rubuga rwa twitter yasabye Polisi y’u Rwanda gukurikirana uyu muntu ukomeje kumusebya akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: "Polisi y’u Rwanda mu bushishozi n’ubushobozi tuzi ko mufite turabasaba kudufasha gukirikirana uyu wiyita Kasuku Media uba USA ushishikajwe no guharabika abantu ndetse n’imiryango yabo, iyi nshuro nanjye nagizweho ingaruka ni byo atangaza, sinjye njyenyine hari n’abandi."

Nyuma y'ubwo butumwa Social Mulla yanditse kuri Twitter , Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bukaba bwahise bumusubiza ko bugiye gukurikirana ikibazo cye.

Bagize bati“ Mwaramutse neza, tugiye kubikurikirana, uze kutwandikira muri DM uduhe number yawe tuze kukuvugisha. Murakoze.”

Social Mula umuhanzi umaze igihe kitqri gito mu muziki nyarwanda , yasabye kuba yarenganurwa uyu ukomeje kumusebya agakurikiranwa.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa



Author: Ijambonews Published: 2020-04-19 11:35:29 CAT
Yasuwe: 620


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
RIB-yinjiye-mu-kibazo-cya-Social-Mula-nuwiyita-Kasuku-kuri-Instagram.php