English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y’agaciro azwi nka beryllium.

RMB yatangaje ko yafashe uyu mwanzuro kubera ubucuruzi butemewe bw'aya mabuye n'amakimbirane ya hato ayashingiyeho.

Muri 2023 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, rwatangaje ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z’Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.

RMB igaragaza ko umusaruro w'amabuye y'agaciro mu gihembwe cya kane 2023,ukaba warageze  kuri $252.99, bigaragaza ko wiyongereye ku ijana rya 34.9% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo cya 2022.

Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z’ubucukuzi, uduce 10 tukaba tutaratangira gukorerwamo ubwo bucukuzi mu buryo bwemewe mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomye bya pariki.

U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari miliyari $154.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwakomorewe uretse zahabu gusa

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

Amerika igiye kohereza itsinda ry'indege z'intambara zo gufasha Israel guhangana na Iran



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-08 15:04:04 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RMB-yahagaritse-ibikorwa-byo-kohereza-hanze-amabuye-yagaciro-azwi-nka-beryllium.php