English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije umukinnyi mushya

Kuri uyu wa Gatandatu , Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umurundi Musore Prince Michel nk’umukinnyi wayo mushya.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wari umaze iminsi itatu ageze mu Rwanda yatangajwe nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima yakoze kuri uyu wa Gatandatu akagitsinda kuko basanze ubuzima bwe bumeze neza.

Mu mashusho yashyizwe ku mbugankoranyambaga za Rayon Sports Musore Musore Prince Michel yagize ati " Nitwa Musore Prince, nari umukinnnyi wa Vital’O. Ubu ndi Gikundiro."

Musore Prince Michel wasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, asanzwe ari umukinnnyi unakinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi.



Izindi nkuru wasoma

Iran yemeje itegeko rishobora gufunga Umuhora wa Hormouz

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko Alain Kirasa yabenze Mukura Victory Sports

Habuze iki ngo APR FC itwarwe umukinnyi ukomeye

Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-08 14:41:24 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yemeje-ko-yasinyishije-umukinnyi-mushya.php