English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Hafunguwe ku mugaragaro icyambu cyatwaye arenga Miliyoni 9 z’Amadorari.

Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu Karere ka Rubavu hatashywe icyambu kizafasha mu koroshya no kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kongera ibikorwa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Igikorwa cyo gutaha Icyambu cya Rubavu cyitabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Joan Wiegman n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye.

Iki cyambu mpuzamahanga cya Rubavu cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, kikaba kitezweho koroshya ubucuruzi bwambukirana imipaka.

Iki cyambu nicyo kinini mu Rwanda kikaba giherereye mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, aho kiri ku kiyaga cya Kivu, nko mu ntera ya kilometero eshatu uvuye mu mujyi wa Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda.

Minisitiri w'ibikorwa-remezo Jimmy Gasore, Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda Alison Thorpe hamwe n'Ambasaderi w'Ubuholandi Joan Wiegman, i Rubavu.

 

Gifite ubushobozi bwo kwakira amato atarengeje metero 60, kitezweho kujya cyakira toni ibihumbi 700 ndetse n’abagenzi miliyoni 2.7 ku mwaka.

Iki gikorwa remezo cyatwaye miliyoni zirenga 9 z'amadolari ni ukuvuga angana n’amafaranga y’u Rwanda 12 431 102 310. Cyubatswe kuri hegitari 2, aho cyari mu byambu bine byagombaga kubakwa mu rwego rwo kubaka ibi bikorwa reremezo ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu mu Ntara y'Iburengerazuba.

Ibyo ukwiye ku menya: Uburyo icyambu cya Rubavu kigiye kuvugurura ubucuruzi bwambukiranya imipaka hamwe na DRC.

Ikinyamakuru Ijambo.net cyaganiriye n'abaturage ba Rubavu, abacuruzi, n'Abanyekongo ku byo bategereje ndetse n'icyo icyambu gisobanura mu bijyanye n'inganda z'ubucuruzi no gutwara abantu n'ibintu mu mazi.

Trésor Hategekimana ukora muri hoteri  ati ‘’Icyo dutegereje ku cyambu nka banyamahoteri ni ukunguka abakiriya benshi, ba mukerarugendo, baturutse ahantu hatandukanye mu Rwanda no hanze ya rwo. Turateganya ko umubare wabanyamahanga basura Rubavu uziyongera kandi bazakenera amacumbi n’aho barya no kuruhukira.’’

Akomeza agira ati ‘’Birashimishije kubaturage hirya no hino hamwe nakarere kose muri rusange. Ndabona icyambu nkimpinduka igiye kongera urujya n'uruza rwabantu. Tuzashobora kwakira abashyitsi benshi, ni inkuru nziza itashye i Rubavu n’i Rwanda muri rusange.’’

Kizaha akazi abaturage baturiye akarere ka Rubavu.

Yungamo ati ‘’Bisobanuye byinshi ku Murenge wa Nyamyumba nu Rwanda muri rusange, kuko bizatanga amahirwe y'akazi kubaturage.’’

Jacques Niyonshuti, ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yavuze ko iki cyambu kije ari igisubizo ku ngorane bahuranaga na zo.

Ati "Twahuraga n'urujya n'uruza rw'imodoka ku mupaka, ubucuruzi bwacu bugatinda kuko gahunda z'ubucuruzi zitari zinoze. None igisubizo kirabonetse."

Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe yitabiriye ibi birori

Ubwongereza n'Ubuholandi biza ku isonga mu byateye inkunga uyu mushinga, witezwe ko uzagira uruhare mu iterambere ry'Akarere.

Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, avuga ko igihugu cye gishyigikiye cyane imishinga nk'uyu cyane ko ugira uruhare mu buhahirane bw'ibihugu binyuranye.

Ati ‘’Ubukungu buzamuka ku rugero rwikubye inshuro eshatu ahantu hari umutekano ugereranyije n'aho umutekano utizewe.’’

Minisitiri w'ibikorwa-remezo mu Rwanda Jimmy Gasore, na we yishimiye iki gikorwa cyitezweho koroshya urwego rw'ubucuruzi, avuga ko u Rwanda rwiteguye no gukora ibindi byiza nk'ibi.

Iki cyambu giifite ububiko bwakira metero kibe ibihumbi umunani by'ibicuruzwa binyuranye.

Ati ‘’Iki cyambu cya Rubavu ni kimwe muri bine u Rwanda ruteganya kubaka mbere yuko umwaka wa 2029 urangira. Ibindi ni icya Rusizi kigeze ku rugero rwa 51% cyubakwa, icya Karongi ndetse na Nkora byo bikiri kwigirwa imishinga aho biteganijwe ko bizatangira kubakwa mu ntangiriro za 2025."

Ubwongereza, kimwe mu bihugu byafashije mu kubaka iki cyambu, bwavuze ko kizagira akamaro nyako mu gihe amahoro yaba abonetse hakurya muri Congo.

Iki cyambu cyatangiye kubakwa tariki 10 Gashyantare 2020, cyari gisanzwe gikora mu buryo nk’ubwo kugerageza mu gihe cy’umwaka ushize aho gishobora kwakira icyarimwe amato abiri ya DWT 500.

Kugeza ubu habarurwa nibura kontineri 100 z’ibicuruzwa ziva mu Rwanda mu Karere ka Rubavu na Rusizi zijyanwa mu bice by’ibihugu bitandukanye, birimo Bukavu mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda kandi ni umuhora w’ubucuruzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho runyuzwamo ibicuruzwa bijya muri RDC biturutse muri Uganda, u Burundi na Tanzania.

Biteganijwe ko iki cyambu kizagabanya igiciro cy’ubwikorezi kuri Toni imwe  kuko mu mwaka wa 2017 cyari $28.40 ariko ubu kizagabanuka kikagera ku $12.17.

Iki cyambu kizongera ubwiza bw’umujyi wa Gisenyi.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Abacuruzi ba Goma bahaye bagenzi babo ba Rubavu Ubunane bufite agaciro ka miliyoni 5Frw.

Rayon Sports yinjije akayabo ka Miliyoni 152 348 000 Frw mu mukino wayihuje na APR FC.

Rubavu: Koperative ebyiri zahembwe miliyoni 5.6 zisabwa kwiteza imbere.



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2024-12-06 17:12:54 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Dr-Gasore-Ambasaderi-wu-Buholandi-mu-Rwanda-Joan-Wiegman-mu-batashye-icyambu.php