Rubavu: Hamuritswe umushinga wa RDDP II witezweho guteza imbere ubworozi bw’inkazitanga umukamo.
Ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira2024 mu Karere ka Rubavu, hamuritswe ku mugaragaro umushinga uzamara imyaka 6 mu rwego rwo kuzamura no guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.
RDDP ll ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB, ukaba ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.
Umushinga wa RDDP ll , wagaragaje ko uzegereza amazi aborozi mu nzuri, uzatera ubwatsi kuri hegitari 50, uzubakira aborozi amakusanyirizo agezweho, uzongerera ubumenyi aborozi na ba Veterineri n’ibindi.
Uyu mushinga wa RDDP ll uzatwara akayabo ka Miliyoni 124,490,000 z’amadolari y’Amerika. Ukaba uzakorerwa mu turere 27 two mu Rwanda mu gihe mu mujyi wa Kigali hazubakwa inganda zitunganya ibikomoka k’ururuherekane nyongeragaciro rw’amata , mu rwego rwogukemura ibibazo aborozi bahura na byo, nko kubura aho bagurishiriza umukamo, kubura imiti, kubura ubwatsi bw’amatungo, kubura ubumenyi bujyanye no kwita ku matungo, kubura inka zitanga umukamo n’ibindi.
Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro umushinga wa RDDP ll, harimo n’abarozi baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, bakaba barishimiye uwo mushinga.
Mutangana Jean Baptiste, atuye mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi , akorera ubworozi bw’inka mu mirenge ya Rugerero na Rubavu. avuga ko umushinga wa RDDP ll uje gukemura byinshi ku borozi b’amatungo, cyane ko bagiye kubunganira bakabakemurira ikibazo cy’amazi.
Ati ’’Dusanganwe ikibazo cy’amazi, aho twajyaga kuvomera amatungo ku migezi ivomerwaho n’abaturage ugasanga turi kubangamira abaturage cyane ko twe aborozi dukoresha amazi menshi, ikindi kibazo twari dufite n’ikijyanye n’ubwatsi aho amatungo twayagaburiraga ibirayirayi ugasanga birigutera impumpuro mbi mu mata, ariko uyu mushinga watugaragarije ko ugiye gukemura ibyo bibazo byose. Uyu mushinga wanatwemereye ko uzadufasha mugutuma tumenya agaciro kokororera mu nzuri , bikazakemura ikibazo cyo kororera ku gasozi cyari gihangayikishije abarozi n'abahinzii.’’
Kayiranga Martin, umukozi wa RAB avuga ko umushinga wa RDDP ll bamaze gushyira ahagaragara mu Karere ka Rubavu, bagomba kuwukora nk’uko bawugejeje ku borozi n'abafatanyabikorwa.
Ati’’Buri muturage wese ufite inka agombwa gufashwa n’umushinga wacu mugihe hari imboga mizi yahuye nazo, abaturiye agace ka Gishwati tugomba kubegereza amazi mu Nzuri kugira ngo inka zibone amazi ahagije. Turifuza ko inka y’inyarwanda iva kuri Litiro 4 ikagera kuri Litiro 5,6 ku munsi, hanyuma inka y’inzungu yakamwaga Litiro 15 turifuza ko yakamwa nibura Litiro 20 ku munsi,ibyo bikaba bizazamura umukamo.’’
Akomeza agira at’’Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo inka zizamure umukamo zive kuri Litiro 4 ahubwo zibe zakamwa umukamo utubutse.’’
Yakomeje avuga ko bazatera inkunga buri muntu wese ufite inka hatagendeye ku mubare w’inka umworozi afite, yanakomoje no ku kibazo cy’abantu bazerereza inka ku gasozi avuga ko biriya bidatanga umukamo ko bagomba kuzishyira mu nzuri kuko ariyo nzira imwe yo kubona umukamo utubutse.
Meya w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avga ko uburambe bw’umushinga bushingira kuri banyirumushinga abo bita abagenerwabikorwa, aho bagiye gukorana n’umushinga muri gahunda yo kuzamura umukamo ukomoka ku nka.
Ati ’’Uyu mushinga uzadufasha mu guhugura aborozi na ba Veterineri, uzadufasha mu gukemura ibibazo by’abaturage bazerereza inka ku gasozi, uzanadufasha mu gutubura ubwatsi kuri hegitari 50 akazaba ari ubwatsi bwera vuba.’’
Akomeza avuga ko umushinga wa RDDP ll atari umushinga wo gukinirwamo ko uzawukoreramo ibyo yishakiye bidafite aho bihuriye n’umushinga ko azahanwa.
Raporo y’imishinga yakozwe n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (IFAD), ivuga ko inka zose mu Rwanda zigera ku miriyoni 1,6, mu gihe 41% ari imbyeyi zikuze.
Mu mushinga wa mbere wa RDDP yari yarashoye Miliyoni 65,100,000 z’amadolari mu guteza imbere ibikomoka ku nka mu Rwanda.
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko mu mwaka wa 2023 umusaruro w'amata mu Rwanda wiyongereye, ugera kuri toni zirengalitiro miliyari imwe mu 2023, uvuye kuri toni 891,326 muri 2020, na toni zirenga 372,600 muri 2010.
Yanditswe na Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show