English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Lundi Mechant yahangiye aba DJs  akazi inahembura abakunzi b'ibyishimo iravugwa imyato.

Lundi Mechant umwihariko wa Together Motel mu gususurutsa abanya-Rubavu n'abahagana mu rwego rwo gukomeza kwishima, iyi gahunda yo gutarama kandi ikomeje guha ukwa buki abaturage n'abakora umwuga wo kuvangavanga imiziki.

Iyi gahunda imaze amezi 6 ikorwa kuri buri wa mbere yahinduye byinshi haba mu gisata cya business (ubucuruzi), no mu gisata cy'imyidagaduro muri rusange.

Tugerageza kumenya byinshi kuri Lundi Mechant ikinyamakuru Ijambo.net cyanyarukiye muri Together Motel iherereye ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DRC mu murenge wa Gisenyi imbere y'ahahoze Gare ya Rubavu.

Baganizi John umuyobozi mukuru wa Together Motel akaba n'umwe mu bashoramari mu myidagaduro muri Rubavu yatubwiye ko kwifashisha aba DJs mu gususurutsa abagana ibikorwa bye by'ubukerarugendo byamufashije kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi.

Avuga ko amaze imyaka 6 aho yahereye ku kabare n'icyokezo, akurikizaho akabare na resitora kuri ubu ageze ku rwego rwa Motel kandi uko azamuka ni nako azamukana n'abandi.

Kuri Lundi Mechant yagize ati "Nari nsanzwe nkoresha Dj umwe buri munsi ariko mpinduranya ,tuza gusanga bitihuta vuba nk'igikorwa cyakurura abantu benshi, turicara dutekereza umunsi twashiraho udasanzwe mu cyumweru, twabonjye Mercredi mechant, tuza gusanga ubwitabire ari buke kuko hari undi twari duhuje imirimo wakoreshaga uwo munsi."

Akomeza agira ati "Byabaye ngombwa ko dushaka umunsi aba DJs benshi bakoreraho duhuriza kuwa mbere kuko wasangaga nta kazi bahafite, turawemeza tuwita Lundi Mechant."

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta, muri Together Motel umuziki bawumvira muri Écouter hirindwa ko amajwi y'indirimbo yasakara hanze akaba yabangamira abaturage.

Umusaruro wa Lundi Mechant muri Together Motel.

Baganizi John yavuze ko ari mwinshi aho ku ruhande rw'aba Djs akoresha 6 kandi buri wese akishyurwa amafaranga menshi kuko abakora uyu mwuga barahenze, kandi niko turushaho kuzamura ari urwego rwacu ndetse n'urwabo, amafaranga  bahabwa  aba aryoshye kuburyo ntamudije wakwinangira gukorana na bo.

Ati "Twatangiriye kuri ubu buryo kandi bifasha buri wese, uko abakiliya biyongera ni nako ukwinjiza kuribo kwiyongera.’’

Akomeza agira ati ‘’Umwihariko wacu watumye isoko kuba Djs ryiyongera kandi ni nako ni muri DRC babaha amasezerano y'akazi kuko babona ibyo bakora biba bitandukanye n’ibyo babona ahandi, ikindi kandi natwe turateganya kujya dushimira abakoze cyane."

Kuri Business

Baganizi avuga ko gahunda ya Lundi Mechant ikurura abakiliya benshi nubwo bitaragera ku rwego bifuza ariko bakomeje gukora cyane.

Agira ati ‘’Kuri twe no ku ba Djs twakiraga kuwa Kane, ku wa Gatanu, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru ariko hiyongereyeho kuwa mbere ni inyungu ku bucuruzi, ku bakiliya kuko kwishima bihoraho  i Rubavu ukaba ufite n'aho wasohokera kuwa mbere."

Zimwe mu mbogamizi.

Baganizi avuga ko imbogamizi bakomeje guhura nazo ari amasaha make yo gukora bituma abakiliya bataha batishimye nkuko bikwiye.

Ashima abakiliya bagana Together Motel kuko bituma bakomeza gukora.

Ati ‘’Turashima abakiliya badahwema kutugana nibo bakomeza ibyo dukora bakaduha n'inama ndetse n'ibyifuzo byabo bakomeze batugane."

Baganizi asaba aba DJs bakorana kujya babyaza umusaruro ibyo bakura mu mwuga wabo bikabafasha kwiteza imbere ntibasesagure anabasaba guhora biga kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga.

Munyampundu Aaron uzwi ku mazina ya Selekta Dady umwe mu banyamwuga mu kuvanga imiziki mu Rwanda akaba ku ruhembe muri Rubavu aganira n'ikinyamakuru Ijambo.net yavuze ko umunsi udasanzwe wo kuwa Mbere bise Lundi Mechant waje ukenewe.

Avuga ko Lundi Mechant yongereye ubumwe mu ba Djz, bagahora bagasabana atari abakorera Gisenyi gusa ngo hari abava Kigali, Musanze na Goma.

Ku bijyanye no kubinjiriza amafaranga yagize ati "Mu bushobozi birumvikana twinjiza amafaranga adufasha kugera kuri byinshi, kwitunga n'imiryango yacu no gukemura ibindi byinshi. Ikindi iyi gahunda yabaye ahantu ho kuturambagiriza kuko duhorana akazi kaduha amafaranga."

Selekta Dady avuga ko abakunzi babo biyongereye kuko aba DJs bose bishyize hamwe kandi bakomeje gukora bahanga ibishya.

Aba DJs bashima Together Motel n'abandi bashoramari badahwema kubazirikana baha kazi kuko bibazamurira urwego.

SELEKTA DADY UMWE MU BAHANGA MU BA DJs ukorera mu Rwanda no muri DRC akaba umwe mu batangije Lundi Mechant muri Tigether Motel.

 

SELEKTA DADY. 

DJ DYRAN NAWE NI INARARIBONYE MU KUVANGA IMIZIKI.

 

DJ OLIS UMWE MU BAHNAGA MU KUVANGA UMUZIKI AMAZE IGIHE KININI MUBU DJ.

Dj Chris nawe ni umuhanga mu kuvanga umuziki.

 

Cyntho ni umwe mubakora umwuga wa Hoster Ubuhanga bwe bukomeje gutuma yitabazwa henshi.

Dj Jackson nawe ari mu bahanga basusurutsa abitabira ibirori bya Lundi Mechant.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Rubavu: Koperative ebyiri zahembwe miliyoni 5.6 zisabwa kwiteza imbere.

Rubavu: Guverineri yahaye umurongo ikibazo cy’ingutu cyari kimaze imyaka 15 cyarananiranye.

Rubavu: PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024 izanye udushya twinshi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-03 16:37:24 CAT
Yasuwe: 201


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Lundi-Merchant-yahangiye-aba-DJs--akazi-inahembura-abakunzi-nibyishimo-iravugwa-imyato.php