English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Akagezi gatemba kanyura mu murenge wa Rubavu mu myaka y'abaturage kabubikiye imbehe. 

 Abaturage batuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe n'amazi atemba agakora icyo bise ibitega mu myaka yabo bikabamaraho imyaka dore ko n'amazu yabo ari mu byago byo guhirima.   

Amazi mu mirima ku izuba ry'igikatu 

 Nirere Vestine umwe mu baturage batuye kandi bahingaga aha harenzwe n'amazi yabwiye ijambo.net ko hashize igihe gishobora kuba kirenze umwaka aya mazi ababuza guhinga kuko imyaka yose bahinze ntabwo yera kubera ayamazi yewe n'inzuri z'inka nazo zarangiritse.

Nirere Vestine Umuturage avugako imyaka yabo yangirijwe n'aka kagezi

yagize ati "Igihe gishize cyo ni kinini tutazi umusaruro w'imyaka uvuye mu mirima yacu kubera aka kagezi numva bavugako gaturuka Muri Nyakiriba. imirima yacu yararengewe iyo ugerageje gutera ibishyimbo bihita byuma nukuri badufashije bashaka uko bayobya aya mazi ndetse bakareba uko batugoboka mu  mirire kuko ubukene buratwishe."       

 Ibi kandi abihurizaho na Uwineza Hilaria wagarutse ku buryo aya mazi yabagezeho.

       

ati "Twagiye kubona tubona amazi atugezeho tutazi aho avuye buri wese agerageza guca umuyoboro muto yanyuramo ariko byabaye iby'ubusa kuko ntibyayabujije kwangiza imyaka yacu kuko twari twarahinze intoki,ibijumba insenda ndetse n'ibishyimbo none ubu ni amateka" 

 Mu ijwi rye Harerimana E. Blaise umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi nabwo buzi iki kibazo ariko bazagikemura mu murongo bari gukemuriramo ibibazo by'ibiza. 

Harerimana Blaise Umunyamabanga nshingwabikorwa W'umurenge wa Rubavu

 Yagize ati " Hari impuguke zatangiye inyigo z'uko uyu mugezi wayobywa ntukomeze kwangiriza imitungo y'abaturage kandi ni vuba kuko nabyo bizakemurwa nk'ibibazo by'ibiza." 

Aya mazi atembera muri iyi mirima amanywa n'ijoro bivugwako ava mu kagezi gaturuka mu ishyamba rya gishwati ka kanyura muri Nyakiriba akayoba inzira.

 

Yanditswe na EMMANUEL NDAYAMBAJE



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2023-05-16 19:24:17 CAT
Yasuwe: 371


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuAkagezi-gatemba-kanyura-mu-murenge-wa-Rubavu-mu-myaka-yabaturage-kabubikiye-imbehe-.php