English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Umugabo yishikirije RIB nyuma yo kwiyicira umugore we

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu Akagali ka Gisa mu Mudugudu wa Gisa umugabo yishe umugore we babanaga byemewe n'amategko ahita yishikiriza urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB.

Niyomukesha Evaritse w'imyaka 42 niwe wishe umugore we witwa Mukeshimana Claudine,uwo mugabo ubwo yishikirizaga RIB yavuze ko yasunitse umugore we wari wicaye ku ntebe akitura hasi bikamuviramo urupfu kandi ko ntacyo bapfaga.

Gusa umwe mu baturanyi be baganiriye n'itangazamakuru yavuze ko uwo mugabo yari amaze igihe afitanye amakimbirane n'umugore we.

Ati"Bari basanganganwe amakimbirane cyane ko uyu mugabo yari hafi umwaka muri gereza ya Nyakiriba azira gukubita umugore no kumenagura imashini idoda yakoreshaga."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagali ka Gisa Ntaganda Hicham Jean vianney yemeje aya makuru avuga ko bari bamaze iminsi bimutse kandi ko batavuganaga nabi.

Ntaganda yavuze ko bari bamaze ibyumweru bibiri bimutse kandi ko babanaga neza nubwo umugabo yari amaze igihe afunzwe kubera guhohotera umugore we.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi nu gihe uwo mubyeyi asize umwana umwe.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-09 06:30:16 CAT
Yasuwe: 272


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUmugabo-yishikirije-RIB-nyuma-yo-kwiyicira-umugore-we.php