English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
FIFA yashinjwe kwiba amajwi yahawe lionel Messi akegukana igihembo cy'umukinnyi w'umwaka.



               Igihembo lonel Messi yegukanye FIFA yabigizemo uruhare mu kumwibira  amajwi. 



Yanditswe na Jean Claude Munyurwa.

Buri mwaka Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru kw’isi (FIFA) riha igihembo cy’umukinnyi wahize abandi, uyu mwwaka umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Argentine -Lionel Messi niwe wegukanye iki gihembo gusa amajwi yahawe ntiyavuzweho rumwe n’abantu bose bakunda umupira w’amaguru aho FIFA yashinjijwe n’abatari bacye uburiganya mu matora bwatumye uyu munya-Argentine kucyegukana.Buri mwaka Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru kw’isi (FIFA) riha igihembo cy’umukinnyi wahize abandi, uyu mwwaka umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Argentine -Lionel Messi niwe wegukanye iki gihembo gusa amajwi yahawe ntiyavuzweho rumwe n’abantu bose bakunda umupira w’amaguru aho FIFA yashinjijwe n’abatari bacye uburiganya mu matora bwatumye uyu munya-Argentine kucyegukana.

Lionel Messi usanzwe ukinira FC Barcelone yo muri Espagne kwegukana iki gihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umwaka, atsinze abo bari bahanganye barimo Cristiano Ronaldo wa Juventus na Virgil van Dijk wa Liverpool, mu muhango wabereye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani kuruyu wa Mbere.

Lionel Messi w’imyaka 32, yegukanye iki gihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi ku nshuro ya gatandatu nyuma yo kugitwara mu 2009, 2010, 2011, 2012 na 2015. Ubusanzwe iki gihembo gihabwa umuntu wahize abandi mu majwi, aho atorwa n’abatoza bose b’amakipe y’ibihugu, abakapiteni n’abanyamakuru batoranyijwe muri buri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

Umukinnyi ukomoka kumugabane w’Afurika mu gihugu cya Misiri Mohamed Sarah ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru  ry’iwabo mu Misiri (EFA), Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu ya Sudani na Kapiteni wa Niacaragua abao bose ntanumwe wigeze utora  Lionel Messi ariko ngo batunnguwe nibyabaye.

Iri shyirahanwe  ry’Umupira w’Amaguru  mu Misiri (EFA ) ku wa Kabiri nibwo  yandikiye FIFA iyibaza impamvu amajwi y’Umutoza wayo na Kapiteni, atigeze ahabwa  agaciro.

Shawki Ghareeb umutoza ndetse na kapiteni Ahmed El-Mohammadi, ntabwo bigeze bigaragara ku rutonde rw’abatoye uyu mwaka muri ibi bihembo .

Tariki ya 15 Kanama EFA nibwo yohereje muri FIFA itora ry’abayihagarariye, iminsi ine imbere y’itariki ntarengwa yari yarashyizweho, aho kuri ubu iri gukurikirana ngo imenye impamvu amajwi yabo atabazwe.

Umutoza wa Sudani Zdravko Lugarisic na Kapiteni wa Nicaragua, Juan Barrera kuri uyu wa Gatatu nibwo bagiye ku mbbuga nkoranyambaga bavuga ko amajwi yerekanywe na FIFA mu mazina yabo, ntaho ahuriye n’amahitamo bakoze ubwo batoraga.

Uyu mutoza wa Sudan yepfo, Lugarisic akomeza avuga ko umuntu yatoye bwa mbere yari Umunya-Misiri Mohamed Salah mu gihe urubuga rwa interineti rwa FIFA rwerekanye ko yatoye Lionel Messi.

Iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA) rivuga ko umutoza na Kapiteni babo, batoye Mohamed Salah

Uyu mukinnyi Mohamed Sarah yaje kuba  uwa kane mu majwi yatangajwe na FIFA nubwo abenshi bataje kubivuugaho rumwe

Ku ruhanda rwa FIFA rwo rwatangaje ko umunyamakuru Hany Danial ukomoka mu Misiri, we ngo yahisemo Sadio Mané bwa mbere, Cristiano Ronaldo na Mohamed Salah abatora ku mwanya wa gatatu.

Mohamed Salah amaze kubona ibyavuye muri aya matora, yarababaye cyane ndetse ahita ahindura umwirondoro we ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, asiba buri kimwe cyose kimuhuza n’ikipe y’igihugu ya Misiri.



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Imyigaragambyo y'urubyiruko yaburijwemo muri Tanzania

DRC:Urubyiruko rwabyukiye mu myigaragambyo rwamagana ubwicanyi bukorerwa i Goma

Rubavu:Dr Nelson Mbarushimana Umuyobozi mukuru wa REB yatangije ibizamini

Kenya yatanze umuburo ku rubyiruko rwateguye gukora amateka kuri uyu wa kabiri



Author: Jean Claude Munyurwa Published: 2019-09-26 00:52:11 CAT
Yasuwe: 476


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
RubavuVision-Jeuness-Nouvelle-yatangije-amarushanwa-yo-kuvumbura-impano-mu-rubyiruko.php