English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rulindo:Umukozi ushinzwe inguzanyo muri Sacco Abahizi Tumba  arashakishwa hasi hejuru

Umwe mu bakozi ba Sacco Abahizi Tumba iherereye mu Karere ka Rulindo, biravugwa ko amaze iminsi ibiri ari ahantu hatazwi kandi akaba yarakuyeho itumanaho ryose yakoreshaga bigakekwako yaba yaratorotse kubera ibyo yasize akoreye abanyamurayngo bayo.

Uvugwa ni Karuranga Vedaste akaba yari ashinzwe inguzanyo muri iki kigo cya Sacco Abahizi Tumba.

Amakuru avuga ko uyu Karuranga mbere yuko atoroka yagiye yegera bamwe mu banyamuryango biyo SACCO akabashukashuka abasaba ko yasaba inguzanyo mu mazina yabo,nyuma akabwibira ko azabafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye, nyuma yo gufata izo nguzanyo akabaha amafaranga make andi akayatwara abwira ko azajya yishyura izo nguzanyo buhoro buhoro.

Kugirango ayo  makuru amenyekane nuko uwo mukozi ushinzwe inguzanyo yakererewe kwishyura za nguzanyo yagiye afata maze bagatangira guhamagara amazina yanditseho izo nguzanyo bababaza impamvu bakererewe kwishyura.

Amakuru avuga ko hari urugo rumwe rugizwe n'abantu bane bose bafite inguzanyo mu mazina yabo abo ni umugabo,umugore n'abana babo.

Umucungamutungo wa Sacco Abahizi Tumba Jean Marie Vianney Ndagijimana yahamije aya makuru.

Ati"Nibyo koko uyu mukozi amaze iminsi ibiri atagaragara mu kazi ntabwo tuzi niba yaratorotse gusa namaze kwakira ubutumwa kuri email asezera mu kazi, kugeza ubu telefoni ye ntabwo ihari."

Ndagijimana yakomeje avuga ko kugeza ubu hari abantu 20 baje bavuga ko yabasabye ko baka inguzanyo bakamuha amafaranga akazajya abishura buhoro buhoro,kandi abo bantu bakaba bashobora gukomeza kwiyongera.

Uwo muyobozi yasabye abanyamuryango kujya bitonda mu kugira umuntu uwo ariwe wese baha amakuru ajyanye na konti zabo ndetse ko nta muyobozi ugomba kubasaba kubaguza cyangwa  ngo bamuhe amafaranga ngo ajye kubishyurira.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-17 02:25:15 CAT
Yasuwe: 283


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RulindoUmukozi-ushinzwe-inguzanyo-muri-Sacco-Abahizi-Tumba--arashakishwa-hasi-hejuru.php