English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Uko byagendekeye umukobwa wabyariye mu nzira agahita aniga uruhinja rwe

RIB yafunze umukobwa w’imyaka 27 wo mu Karere ka Muhanga ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica uruhinja yabyaye, nyuma yo kurubyarira mu nzira ubwo yari ajyanywe kwa muganga.

Abizera Marie Assoumpta, ukomoka mu Mudugudu wa Jabiro, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, yafatiwe mu Murima w’amateke yihishemo nyuma yo kwica uruhinja rwe rw’umuhungu yari amaze kubyara. Ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

Uwo mukobwa wari umaze igihe gito atuye mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, aho yari yaragiye gukora mu ruganda rwa CIMERWA, yafashwe n’ibise ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025. Yagerageje guhamagara inshuti ye Claudine ngo imuherekeze ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha ariko ntiyamubona, ahitamo kohereza Nyiransengiyumva Anne-Marie, uwo bari baturanye.

Ubwo bari mu nzira bagera mu Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, Abizera yahise abyarira mu nzira. Nyuma yo kubyara, yavuze ko atifuza kurera uwo mwana, ahita amuniga nk’uko byatangajwe na Nyiransengiyumva wari wamuherekeje.

Nyiransengiyumva yabwiye ubuyobozi ko nyuma yo kubona ibyo Abizera akoze, yahise atabaza ariko abanza gutinya. Nyuma yaje guhamagara ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kankuba babimenyesha. Abaturage bahuruye baratabara, basanga Abizera yahungiye mu murima w’amateke aho yari yihishe n’urupfu rw’urwo ruhinja mu ntoki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James, yavuze ko bakimara kumenya iby’iyo nkuru batabaye byihuse, bamusanga aho yihishe bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, hanyuma akoherezwa ku Bitaro bya Mibilizi kubera uko yari amerewe.

Yagize ati: “Yari yabyaye neza umwana w’umuhungu, ariko kuko yavuze ko atamushaka, yahise amuniga. Ubu ari gukurikiranwa n’ubutabera, akaba afungiye kuri RIB ya Nyakabuye.”

Yongeyeho ati: “Twagerageje kumubaza icyamuteye gukora iryo bara ntiyatubwira, ariko twizeye ko mu bugenzacyaha azatanga ibisobanuro.”

Gitifu yanenze bikomeye igikorwa cya Abizera, avuga ko kuba umuntu yakwemera gutwita ariko agahakana inshingano zo kurera ari ikibazo gikomeye gikwiye kwamaganwa. Yasabye abakobwa bose kugira imyumvire myiza no kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Uko byagendekeye umukobwa wabyariye mu nzira agahita aniga uruhinja rwe

Rusizi: Abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bafatiwe mu gikorwa cyo gushotora Uwarokotse

Umukobwa wo mu Bushinwa yatunguye benshi kubera kuba mu bwiherero bwo ku kazi

Burundi: Uko byagendekeye abanyarwandakazi 4 bafungiye i Gitega bakekwaho Ubutasi

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-11 10:47:43 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Uko-byagendekeye-umukobwa-wabyariye-mu-nzira-agahita-aniga-uruhinja-rwe.php