English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Imanizabayo Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro.

Uyu mubyeyi asize urwo ruhinja n’undi mwana w’imyaka irindwi, ariko bivugwa ko yababyaye nta mugabo yari yarashatse.

Umuturage wari wugamye imvura mu rugo ruturanye n’urw’inkuba yakubitiyemo uwo mugore, avuga ko yamukubise na we yugamye imvura kuko yari uwo mu Mudugudu wa  Nyundo, Akagari ka Kavumu muri uyu Murenge wa Ruhango.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Bisangabagabo Sylvestre, yavuze ko uwo mwana w’amezi 9 yasize yahise ahabwa nyirakuru ufite imyaka 65 ngo amwuteho.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda.

MINEMA igaragaza ko mu mwaka wa 2020 inkuba zabaruwe ari 204 zihitana abantu 46, zikomeretsa abantu 182 ndetse zangiza amazu 11.

Amabwiriza yo kwirinda inkuba asaba abantu kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikenera umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

 



Izindi nkuru wasoma

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA KUGURA NO KUGEMURA IBIKORESHO BYO KWIGISHIRIZAHO

NYABIRASI SECTOR-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA KUGEMURA IBIKORESHO BINYURANYE BY'UBWUBATSI

Inkuru y’akababaro: Aimée Manyonga w’imyaka 90 y’amavuko yahiriye mu nzu arapfa.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

UMURENGE WA BONEZA-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY'UBWUBATSI NO GUSANA AKAGARI.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-13 10:08:45 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Solange-wimyaka-29-wonsaga-uruhinja-rwamezi-icyenda-yakubiswe-ninkuba-ahita-apfa.php