Rwamagana:RBC yahwituye abagiterwa ipfunwe no kujya kugura udukingirizo
Mu karere ka Rwamagana intara y'Iburasirazuba hari abaturage bagiterwa ipfunwe no kujya kugura udukingirizo mu maduka cyangwa kudufata ahabugenewe bikabashira mu byago byo kwandura Virusi Itera SIDA mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye gusa RBC ikomeje ubukangurambaga bubahwitura.
Ubwo Itangazamakuru ryasuraga aka karere mu bukangurambaga bateguwe n'ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima RBC kuwa 09 gicurasi 2024 mu bice bya Ntunga na Musha ahabarizwa Abacukuzi benshi b'amabuye y'agaciro bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa n'inyungu mu gukoresha ahakingirizo igihe bagiye kwirwanaho.
Umwe mu baturage batuye Musha witwa Nzabonimpa Gilbert avuga ko mu gasantere batuyemo hari amaduka acuruza udukingirizo ariko usanga kugira batugure bibateye ipfunwe batinya ko bagenzi babo babumva cyangwa ababona bagura udukingirizo bazabibwira abagore cyangwa abagabo babo bikabasenyera ingo.
Yagize Ati:"inaha abantu benshi bagira isoni zo kujya kugura cyangwa gufata agakingirizo mu maduka Aho ducururizwa,rero hari igihe wumvise ushaka gukora imibonano mpuzabitsina kandi uwo mwemeranyije ubona nitinda aragucika ukaba ukoze idakingiye kubera gutinya abarakubona."
Yungamo agira ati:"abantu dukwiye gutinyuka kugura agakingirizo kuko abo dutinya ntabwo bahomba mu gihe wanduye Virusi Itera SIDA,ndasaba abashaka gukora imibonano mpuzabitsina gukorana nabo bashakanye bakareka ubusambanyi,abakiri bato bakifata byakwanga bagakoresha ubwirinzi,ikindi niba kwifata byaranze uri umugore pfunyikira umugabo wawe udukingirizo cyangwa mwumvikane ko mu gihe yagiye mu kazi kure byanze kwifata yashaka ubwirinzi."
Ndayisaba Adolphe ni umukozi ushinzwe ubuzima mu kigo Trinity Musha gicukura amabuye y'agaciro mu karere ka Rwamagana yemeza ko muri buri site iri mu kiromba hashizweho ahasangwa udukingirizo ndetse bakora ubukangurambaga kugira abakozi Bose bamenye ububi bwa Virusi Itera SIDA bityo birinde.
Agira ati:"mu bintu ikigo cyacu gishira imbere harimo ubwirinzi ahantu henshi hari udukingirizo mu rwego rw'ubwirinzi,iyo abakozi bateranye tubagira inama yo kwirinda mu gihe batunguwe bagakoresha agakingirizo.
Turashima inzego z'Ubuzima kuko bakunda kutugeraho mu bukangurambaga bituma turushaho gufata ingamba z'ubwirinzi rero ndasaba bagenzi banjye kwitwararika amafaranga tubona yatuvunnye hato tutazayamara tuyivuzamo."
Ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima kivuga ko hafashwe ingamba nyinshi zigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA harimo gukorana n'abafatanyabikorwa mu hukwirakwiza udukingirizo no kongera Aho dusangwa.
Dr Ikuzo Basile umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA muri RBC ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ko mu guhindura inyumvire kugira ngo intego igihugu cyihaye zo gutsinda burundu ubwandu bwa Virusi Itera SIDA hongerewe ubukangurambaga ndetse abaturage bashishirizwa gutinyuka kugana ahari udukingirizo kugira tubarinde ibyago bitandukanye.
Agira ati:"ubukangurambaga buratanga umusaruro aho tugiye hose dutanga twigisha abaturage tukabaha n'udukingirizo duhagije,amaduka dusangwamo mu dusantere duhuriramo abantu benshi arahari kandi hamwe n'abafatanyabikorwa turushaho kongerwa,icyo dusaba abaturage ni ukudukoresha ntibagire ipfunwe kuko ubuzima buzira umuze nibwo twifuza twese."
Mu karere ka Rwamagana ni hamwe mu hasangwa udusantere twinshi ndetse usanga n'ubucuruzi buri hejuru abaturage cyane urubyiruko bakaba basabwa na RBC gukangukira gukoresha udukingirizo mu rwego two kwirinda Virusi Itera SIDA cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show