English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

SADC yashimye ubufasha bwa ONU bwo gufasha ingabo zayo ziri muri DRC

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) yashimye umuhate w’Ubumwe bwa Afurika na ONU mu kureba “uburyo butandukanye bwo gufasha” ingabo z’uwo muryango zoherejwe muri DR Congo.

Ingabo za SADC zavuye muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zageze mu burasirazuba bwa DR Congo mu mpera z’umwaka ushize zije gufasha ingabo za leta guhagarika inyeshyamba za M23 ONU ivuga ko zifashwa na leta y’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.

Mu ntangiriro z’uku kwezi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi katoye kemera guha ubufasha bwa tekinike n’ibikoresho ingabo za SADC ziri muri DR Congo mu butumwa bwazo bwiswe SAMIDRC, nubwo intumwa z’u Rwanda zanenze iyo ngingo zivuga ko yemejwe ishobora gutera intambara mu karere k‘ibiyaga bigari na Afurika y’amajyepfo.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yateraniye i Harare muri Zimbabwe mu mpera z’icyumweru gishize, yashimye umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola mu gushaka amahoro kuri iki kibazo, no kuba umuhate we ubu waragejeje ku kumvikana agahenge kumvikanywe n’abategetsi ba DRC n’u Rwanda.

Lourenço yabwiye iyi nama ko yiteze ko ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda na DR Congo bizakomeza tariki 20 z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma y’uko ahaye impande zombi umushinga w’uko bagera ku mahoro arambye.

Mu bindi inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yemeje, harimo gusoza kumugaragaro ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambique no gushima ibihugu byatanze ingabo n’ibikoresho muri ubwo butumwa bwari bugamije kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

Muri iyo ntara hari kandi ingabo z’u Rwanda, zo ziriyo ku masezerano hagati ya leta za Maputo na Kigali.

Iyi nama kandi yasezeyeho perezida Filipe Nyusi wa Mozambique uzasoza manda ye nyuma y’amatora yo mu Ukwakira uyu mwaka muri icyo gihugu.

Abakuru b’ibihugu bigize SADC batoye Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe kuba umukuru mushya w’uyu muryango kuri manda basimburanaho buri mwaka, umwaka utaha akazasimburwa na Andry Rajoelina wa Madagascar.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-19 09:16:03 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/SADC-yashimye-ubufasha-bwa-ONU-bwo-gufasha-ingabo-zayo-ziri-muri-DRC.php