English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sadate Avuze Amagambo Akomeye Ashobora Guhindura Ibyiyumvo by’Abafana ba Rayon Sports

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yihanganishije abakunzi b’iyi kipe, abahumuriza ndetse abasaba gukomeza gushyira hamwe bagaharanira igikombe cya Shampiyona.

APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, maze abakunzi ba Gikundiro basigara bafite agahinda, ariko bagaragarijwe urukundo na Sadate, umwe mu bayobozi b’iyi kipe bigeze kuyiyobora mu bihe by'ihindagurika.

Abinyujije kuri konti ye ya X, Sadate yagize ati: “Ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo ariko ngira ngo mbabwire ko ubu ari bwo Gikundiro idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose.”

Yakomeje asaba abakunzi ba Rayon Sports gushyira ku ruhande ibibatanya, bagashyira hamwe mu rugamba rwo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Ati “Ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi bakoze ibishoboka byose ariko ntibyakunze. Mureke twe abakunzi tubagume inyuma, tubashyigikire turwane kugera ku wa nyuma.”

Mu butumwa buhumuriza kandi bwubaka, Sadate yashimangiye ko Rayon Sports ari ikipe y’intwari, agira ati: “Uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu. Inkunga dukomeze tuyitange nk’uko twarimo kubikora. Rayon Sports ni njyewe, Rayon Sports ni wowe, Rayon Sports ni twese.”

Rayon Sports iracyari ku isonga mu rugamba rwa Shampiyona, aho irusha inota rimwe APR FC, ikaba yitegura guhura na Rutsiro FC ku wa Kane w’iki cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi, kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa 26.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA SHYAKA Vicky RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA SHYAKA Vicky RISABA GUHINDURA AMAZINA

Sadate Avuze Amagambo Akomeye Ashobora Guhindura Ibyiyumvo by’Abafana ba Rayon Sports

APR FC yambuye Rayon Sports igikombe ku nshuro ya 14! Nyuma yo kuyitsibura ibitego 2-0

ITANGAZO RYA HABINEZA Xxx RISABA GUHINDURA AMAZINA



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-05-05 12:11:54 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sadate-Avuze-Amagambo-Akomeye-Ashobora-Guhindura-Ibyiyumvo-byAbafana-ba-Rayon-Sports.php