English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Safi Madiba asohoye album yise  ’Back to life’

Kuva atandukanye n’itsinda rya Urban Boys agatangira gukora umuziki ku giti cye, Safi Madiba yasohoye album ye ya mbere yise ’Back to life’ amaze imyaka ine akoraho.

Ni album yatangiriye mu Rwanda none ayisoreje muri Canada, aho asigaye atuye muri iyi minsi.

Mu 2018, nyuma y’umwaka umwe atandukanye na Urban Boys, Safi Madiba yabwiye itangazamakuru ko yitegura gusohora album ndetse anatangaza izina ryayo, ’Back to life’.

Ni album buri mwaka abakunzi b’uyu muhanzi babaga bategereje, icyakora bikarangira bayibuze, na we agakomeza kubahata indirimbo.

Nyuma y’imyaka ine, Safi Madiba yasohoye ’Back to life’ ikubiyeho indirimbo 18 ziganjemo izamaze gusohoka.

Ni album iriho indirimbo kuva ku yitwa ’Kimwe kimwe’, iya mbere yakoze akiva muri Urban Boys, kugeza ku yitwa ’Won’t lie to you’ aherutse gusohora.

Safi Madiba asohoye iyi album mu gihe aherutse kuvuga ko ateganya gukora ibitaramo byo kuyimurika, akanaboneraho gutaramana n’abakunzi be.

Mu bitaramo uyu muhanzi ateganya harimo ibizabera muri Canada aho atuye, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda no ku mugabane w’u Burayi. Ntabwo Safi Madiba arakomoza ku matariki ibi bitaramo bizaberaho.

Ati "Mu by’ukuri umwaka utaha nzakora ibitaramo byo kuyimurika, ariko noneho ubu ndi gukora indi album nshya nzaba nereka abakunzi banjye. Bivuze ko abakunzi banjye bazaba bumva album ebyiri mu gitaramo kimwe."

Iyi album nshya ya Safi Madiba yakozweho mu buryo bw’amajwi n’aba producers bakomeye mu Rwanda nka Element, Madebeats, Junior Multisystem, Davydenko, Pacento na Knoxbeats.

Igaragaraho indirimbo zirindwi uyu muhanzi yakoranye n’abandi yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo nka Rayvanny bakoranye ’Fine’ na Harmonize bakoranye ’In a million’.

Mu Rwanda, Safi Madiba yakoranye n’abarimo Riderman bakoranye ’Nisamehe’, Meddy bakoranye ’Got it’, DJ Marnaud bakoranye ’Ntimunywa’ na DJ Miller bakoranye ’Vutu’ itarajya hanze.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

FIFA yasohoye urutonde rw'ibibuga bizakinirwaho igikombe cy'isi cya 2030

Gatsibo:Umubyeyi yise umwana we Kagame nyuma yo gufatwa n'ibise ari mu cyumba cy'itora

Leta y'u Rwanda yise umubeshyi ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)

Amajyepfo:Abayise 'abahebyi' bakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bahagurukiwe

Ibitaro bya ‘Dignitas’ bifasha ababyifuza gupfa vuba byasohoye videwo ibabaje



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-13 13:35:58 CAT
Yasuwe: 221


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Safi-Madiba-asohoye-album-yise--Back-to-life-1.php