English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Sallam Sk umujyanama wa Diamond Platnumz byemejwe ko yakize Coronavirus


Ijambonews. 2020-04-09 11:41:45

Umwe mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, mu minsi ishije byatangajwe ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ahita ashyirwa mukato .

Kuri iyi nshuro  uyu mujyanama yatangaje ko yamaze gukira indwara ya COVID-19 nyuma y’iminsi 14 yitabwaho n’abaganga.

Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Sallam Sk yatangaje ko yanduye indwara ya COVID-19, aba umuntu wa gatandatu wari ugaragayeho iki cyorezo mu gihugu cya Tanzania.

Uyu mujyanama wa Diamond , Sallam Sk Abinyujije kurubuga rwa instagram yatangaje ko yamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa inshuro ebyiri ibisubizo bikagaragaza ko ari muzima.

Ati “ Nyuma y’iminsi 14 nasuzumwe inshuro ebyiri, ibisubizo bigaragaza ko ndi muzima ubu navuye mu kato.” Sallam Sk yashimiye cyane leta ya Tanzania n’abaganga bamwitayeho umunsi ku munsi kuva amenye ko yafashwe, yibutsa abantu gukomeza kwirinda.

Sallam na Diamond Platnumz baherukaga ku mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bubiligi n’u Bufaransa aho bari bagiye gukorera ibitaramo ariko bikaza gusubikwa n’ubundi kubera iki cyorezo.

Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Diamond Platnumz n’itsinda ry’abo bakorana muri Wasafi bashyizwe mu kato nyuma yo gukekwaho ko bashobora kuba bafite ubwandu bwa COVID-19, gusa kuri ubu bavuye mu kato bari bamazemo iminsi 14 bagasanga nta bwandu bwa COVID-19 bafite mu mibiri yabo.

Icyo gihe Diamond Platnumz n’itsinda rimufasha mu bya muzika bari bavuye mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi aho bari bagiye gukorerayo ibitaramo ariko bigasubikwa kubera iki cyorezo cya Coronavirus.

Icyo gihe umujyanama w’uyu muhanzi Sallam Sk we yahise apimwa bamusangana iyi virusi ashyirwa ahantu ha wenyine atangira gukurikiranwa n’abaganga ndetse yamaze gukira yasohotse mu bitaro kuri uyu wa 31 Werurwe 2020.

Diamond yasohotse mu kato hamwe n’abandi barimo Emmanuel Yakobo, Graysson Bruno, Moses Peter Iyobo, Habibu Ahmed Bajuni, Salum Ally Hassan, Ashraf Ally Lukamba.

Umuhanzi Diamond Platunmz umuze kubaka izina rikomeye k' umugabane wa Afurika no hanze yawo yibukije abantu bose kwitwararika bakirinda iyi ndwara kuko iriho kandi yica.

Nyuma y’uko Sallam atangaje ko yanduye COVID-19, umuraperi Mwana Fa nawe wo muri Tanzania yatangaje ko yanduye nyuma y’urugendo yari avuyemo muri Afurika y’Epfo aho yahise yishyira mukato ubu akaba ari kwitabwaho nabaganga.

Yanditswe na Vainqueur MAHORO



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Abandi bantu bane bashimuswe na Hamas byemejwe ko nabo bishwe

The Ben na Diamond bagiye guhurira mu nyubako ya "Capital One Arena" yakira abantu 20.000

Nyina wa Diamond Platinumz yavuze kuri gahunda yo kuzana abuzikuru be bakarerwa na Se

Moise Katumbi yavuze ko umujyanama we afashwe nabi muri gereza ya gisirikare



Author: Ijambonews Published: 2020-04-09 11:41:45 CAT
Yasuwe: 897


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Sallam-Sk-umujyanama-wa-Diamond-Platnumz-byemejwe-ko-yakize-Coronavirus.php