English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Sunny aribazwaho byinshi kubera amafoto akomeje gushyira ahagaragara


Ijambonews. 2020-07-05 12:13:13

Umuhanzikazi Ingabire Sunny Dorcas mu muziki Nyarwanda uzwi ku mazina ya Sunny, nyuma yo kuba yarashyize ku karubanda ubwambure bwe mu kiganiro kiri mu buryo bwa ’live’ yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, benshi baribaza icyaba kiri gutera uyu muhanzikazi gukora ibi.

Sunny mu minsi yashize nyuma yo gushyira ubwambure bwe ku karubanda handitswe inkuru hirya no hino ko umusore bakundanaga witwa Sibomana Emmanuel ukina mu ikinamico urunana yitwa Patrick, batandukanye kubera ibi bintu Sunny yakoze ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe Sibomana yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Sunny yamuhemukiye yamusize icyasha byanatumye ahita atangaza ku mugaragaro ko batagikundana kandi n'ubukwe bwari hafi buhise bupfa

Nyuma yibyo byose Sunny yaje kugaruka kuri Instagram arongera akora bya bindi yakoze ubushize, gusa abari bamukurikiye bamubaza kubye na Sibomana, Sunny yafashe telephone ye ajya kumbuga zitandukanye areba icyaba cyabaye kuri Sibomana, Sunny mukubibona yabaye nkuseka cyane ubona ntacyo bimubwiye gusa nyuma yumvikanye asa nusaba imbabazi ariko ntiyabitindaho cyane arakomeza ataramira abari bamukurikiye ku buryo bwa Live ku rubuga rwa instagram.

Nyuma y'igihe taliki ya 03 Nyakanga 2020 Sunny yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto ye yisize amarangi umubiri wose ariko nta kintu na kimwe yambaye nkuko bigaragara mu ifoto.

Iyo foto yakurikiwe n'ubutumwa butandukanye bamwe hamunenga ko akabije cyane abandi bamushimagiza nkuko byagenze ubwo yerekanaga imyanya ye y'ibanga abari bamukurikuye bakamusaba gukomeza kubiyereker.

Kuri ubu hari abavuga ko uyu muhanzikazi akabije, ibikorwa nkibi atari byiza bidakwiriye umunyarwandakazi, hari n'abavuga ko yaba afite ikibazo, gusa hari n'abamushyigikira bamubwira ko nta nka yaciye amabere. Sunny yamenyekanye mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye yagiye akora, imivugire ye n'indirimbo ze.

Uyu muhanzikazi afite umwana umwe w'umukobwa uba muri Kenya ari naho Sunny akunze kuba ari cyane ndetse avuga ko afite iduka rikomeye muri Kenya na Thailand.

Nyuma y'ifoto Sunny yashyize kurubuga rwa Instagram yakurikijwe ubutumwa butandukanye burimo n'ubu hukurikira.

 

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola



Author: Ijambonews Published: 2020-07-05 12:13:13 CAT
Yasuwe: 803


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Sunny-aribazwaho-byinshi-kubera-amafoto-akomeje-gushyira-ahagaragara.php