English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Tanasha yatangaje ko we na Diamond bahisemo kongera kwiyunga


Ijambonews. 2020-06-03 08:23:28

Tanasha Donna wahoze ari umukunzi w'icyamamare mu muziki wa Tanzania Diamond Platnumz, yatangaje ko nyuma y'igihe gito bamaze batandukanye ubu bongeye kwihuza.

Uyu mukobwa yavuze ko ku nyungu z’umwana w’umuhungu babyaranye,  bashyize ku ruhande uburakari umwe afitiye undi batangira gutegura ejo hazaza ha Naseeb Jr. Mu Kwakira 2019 ni bwo Diamond na Tanasha bari bamaze igihe bakundana bibarutse umwana w’umuhungu, abantu bari bazi ko bazanabana ariko baje gutungurwa n’uko baje gutandukana.

Muri Werurwe 2020, baje gutandukana ndetse Tanasha yumvikana mu bitangazamakuru avuga amagambo akomeye kuri Diamond, avuga ko yamuhemukiye, ari umuhehesi n’ibindi.

Nk’uko uyu mukobwa yabitangarije Radio Citizens yo muri Kenya, yavuze ko ubu hagati ye na se w’umwana we nta kibazo gihari, bakaba barahisemo gushyira uburakari ku ruhande ku bw’inyungu z’umwana wa bo.

Yagize ati“njye na papa w’umuhungu wanjye tumeze neza, turavugana ntabwo tukiri abanzi , tumeze neza, turavugana ku bw’umuhungu wacu, ndamwubaha cyane.”

Muri Mata 2020, Tanasha yatangaje ko atifuza ko umwana we yakura adafite se, akaba ari na yo mpamvu yagerageje kurwana ku mubano we na Diamond ariko bikarangira byanze kuko Diamond we yasaga n’aho atabyitayeho.

Tanasha na Diamond biyemeje gufatanya kurira umwana wabo



Izindi nkuru wasoma

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.

CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

Umutoza wa Manchester United yatangaje ko azongerera amasezerano Harry Maguire.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.



Author: Ijambonews Published: 2020-06-03 08:23:28 CAT
Yasuwe: 984


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Tanasha-yatangaje-ko-we-na-Diamond-nahisemo-kongera-kwiyunga.php