Tariki ya 16 Mata 1994: Umunsi w’amarira n’umubabaro mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri iki gihe Abanyarwanda bakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni reka turebera hamwe bimwe mu byaranze tariki ya 16 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bimwe mu bitero byahitanye imbaga y’abatutsi ku itariki ya 16 Mata 1994 mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera bishwe n’Interahamwe n’abasirikare bo mu kigo cya Gako n’abandi baturutse i Kigali.
Icyo gitero cyayobowe n’uwitwa Karera Francois. Izo Nterahamwe zafomboje abagore b’abatutsikazi batwite ngo barebe uko uruhinja rw’umututsi utaravuka aba asa, bacurikaga amaguru y’abana b’ibitambambuga, bakabakubita ku nkuta z’inzu kuko batashakaga gupfusha amasasu yabo ubusa, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byinshi.
Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Gishali kimwe n’abari bahungiye ku musozi wa Ruhunda (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) bishwe n’abajandarume n’Interahamwe, abandi batabwa mu mazi ku mwaro wa Kavumu.
Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys (Rwamagana) barishwe.
Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye i Ruramira (mu karere ka Kayonza) barishwe bajugunywa muri Barrage.
Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Rutonde (mu karere ka Rwamagana) barishwe bose.
Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyange, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajandarume n’abapadiri.
Padiri Seromba Athanase yatumije imashini ya Tingatinga, ategeka ko isenya kiliziya yari yuzuyemo Abatutsi. Uko tingatinga yasenyaga kiliziya ni ko abajendarume n’abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, naho abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa.
Italiki ya 16 Mata 1994: Hishwe Abatutsi bo muri komini Muganza muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA.
Italiki ya 16 Mata 1994: Hishwe Abatutsi muri Nzahaha (Murya) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.
Italiki ya 16 Mata 1994: Hishwe Abatutsi muri Gashonga (Karemereye, Kabahinda) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.
Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys Rwamagana barishwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show