English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Taylor Swift  yakoze ibidasanzwe muri Grammy Awards y'uyu mwaka

Umuhanzi  Kazi Taylor Alison Swift   wamamaye  ku izina  rya  Taylor  Swift akaba  akomoka  mu gihugu  cya Leta Zunze Ubumwe  za  Amerika  yabuze  icyo avuga  kuri  stage ubwo  album ye  yabaga iy’umwaka  muri ‘’midnights’’, abaye  umuhanzi wa mbere  wegukanye  igihembo  cya  Grammy Award  inshuro  enye abandi  bamubanjirije baciye aka gahigo harimo Frank   Sinatra, Stevie Wonder  na  Paul  Simon buri wese yagiye agitwara inshuro eshatu.

Mu byishimo byinshi  Taylor  Swift yabuze icyo yavuga  agira ati:”Mana yanjye.” atwara igikombe  cye anasaba abo  bakorana,  barimo  Producer  Jack  Antonoff  na  Sound  Emgineer   Laura  Sisk, kwifatanya na we  hafi  ya mikoro .

Yashimiye  Antonoff  amwita  umwe  mu  ncuti ze  z’amagara  akaba na “Producer we w’ibihe byose arimo asakuza inshuti ye  Lana Del Rey umuhanzi w’umunyabigwi, nawe aza kuri stage cyane ko banafatanyije muri iyo album .

Swift yagize ati:”nifuzaga ku kubwira ko  iki aricyo gihe  cyiza mu buzima  bwanjye.”, ariko yavuze ko yumva  yishimye  iyo  arangije kwandika indirimbo  cyangwa   kuzenguruka hirya no hino yerekana ibikorwa bye . Ati:” kuri njye ,igihembo ni akazi. Icyonifuza n’ugukomeza gukora ibintu bizavamo ibikorwa nk’ibi.

Swift  yifashishije  kandi intsinzi  ye  ya mbere  ku cyumweru  n’ijoro, kuri  album nziza  yo munjyana ya Pop , yatangaje  ko  agiye no gushyira hanze  album nshyashya.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-05 17:30:13 CAT
Yasuwe: 129


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Taylor-Swift--yakoze-ibidasanzwe-muri-Grard-Awards-yo-mu-2024.php