English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

The Ben, Mutesi Jolly, Dj Sonia, Scovia na Bwiza barahabwa amahirwe yo kwegukana Zikoma Africa Awards.

Ibi byamamare uko ari 5  ni byo biri guhatanira ibihembo ngarukamwaka bizwi nka ‘Zikoma Africa Awards’ bitangirwa muri Zambia.

Umuhanzi The Ben na Bwiza bazwi mu muziki nyarwanda, aho bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi  ziririmbanwe ubuhanga budasazwe  bigatuma benshi babakundira ibihangano byabo.

Dj Sonia na we ni umuvanga miziki uzwiho ubuhanga buri hejuru mu kuvangavanga imizi nyandwanda ndetse n’iyo hanze. Hari kandi n’umunyamakuru Umutesi Scovia na we wamenyekanye mu kuvugira rubanda cyane cyane  igitsina gore, hari kandi na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda. akaba ari na we ufite igihembo giheruka.

Mutesi Jolly ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikomo Social Impact’ nk’umwe mu bakoze ibikorwa by’ingirakamaro.

The Ben ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikoma Male artist of the year’ (umuhanzi w’umwaka w’umugabo witwaye neza kurusha abandi).

Bwiza ahatanye mu cyiciro cya Best Zikoma Female artist of the year (Umuhanzikazi wahize abandi umwaka wose ku rwego rwa Afurika).

Mutesi Scovia ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Zikoma Inspirational women of the year’ ndetse na DJ Sonia uri mu cyiciro cya Best Zikoma Female DJ of the Year.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwaje ku isonga muri Africa mu kugira umutekano usesuye.

Umuhanzikazi Butera Knowless yahakanye ko nta bibazo yigeze agirana na mugenzi we Bwiza.

FIBA 3X3 Africa Cup 2024: Urwanda rwegukanye umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa na Madagascar.

Menya ibyo umuhanzi Albert wasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yatangaje.

Nyuma y’iminsi mike Bwiza na The Ben basohoye indirimbo yitwa ‘Best Friend’ yasibwe kuri You T



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-09 20:19:47 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/The-Ben-Mutesi-Jolly-Dj-Sonia-Scovia-na-Bwiza-barahabwa-amahirwe-yo-kwegukana-Zikoma-Africa-Awards.php