U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’igihugu cya Qatar ndetse runamagana igitero cya misile giherutse kugabwa na Iran ku kigo cya gisirikare cya Al Udeid Air Base, giherereye muri Qatar.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri telefone yagiranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, na Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwihanganishije Qatar, rugaragaza ko igitero cyabaye ku Al Udeid Air Base, gikwiye kwamaganwa kuko kinyuranyije n’ubusugire bw’igihugu ndetse n’uburenganzira ku bwigenge bwacyo.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, harimo n’urwego rwa gisirikare.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha make Iran irashe misile 14 ku kigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiri muri Qatar, mu rwego rwo kwihorera ku bitero Amerika iherutse kugaba ku bigo by’ubushakashatsi bwa Nikeleyeri muri Iran.
Perezida Donald Trump yatangaje ko ibyo bitero nta ngaruka bifite kuko nta Munyamerika wahitanywe cyangwa ngo akomereke, ndetse 13 muri zo zahagaritswe hakiri kare.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show