English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamana 2024, itsinda ry'ingabo na Polisi ryahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ryerekeza muri Mozambique i Cabo Delgado aho rigiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Mbere yuko iri tsinda rihaguruka, abarigize bahawe impanuro n'umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka Mej Gen Vincet Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano.

Mej Gen Vincet Nyakarundi  yasabye abagize iri tsinda gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza no kunoza akazi keza kamaze gukorwa n'ingabo z'u Rwanda mu myaka itatu ishize ni mu gihe  CP Vincent B Sano yasabye iri tsinda gukorera hamwe ndetse no kwirinda amakosa ashobora gutuma isura y'u Rwanda igaragara nabi mu mahanga.

Izi ngabo zigiye muri Mozambique zisimbuye irindi tsinda ryari ryaroherejwe muri Mozambique mu mwaka ushize.

Itsinda ryahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri riyobowe na Maj Gen Emmy Ruvusha ugiye gukorera mu ngata Maj Gen Alex Kagame.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique.

Mu myaka itatu izi ngabo zihamaze, zashoboye kwirukana ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ) mu bice bitandukanye bya Cabo Delgado, by’umwihariko mu turere twa Mocimbao da Praia na Palma.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-20 15:45:25 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwohereje-izindi-ngabo-na-Polisi-muri-Mozambique.php