UEFA Champions League: Bigoranye FC Barcelona yatsinze Borussia Dortmund.
Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Borussia Dortmund, mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu wa UEFA Champions League.
Umukino watangiye ikipe ya FC Barcelona isatira cyane ndetse byanashobokaga ko mu minota 6 ya mbere iba yabonye igitego gusa nti byayikundira.
Ku munota wa 13 Lamine Yamal yahaye umupira mwiza Raphinha arekuye ishoti rinyura impande y'izamu.
Ikipe ya Dortmund nayo yanyuzagamo igasatira binyuze ku bakinnyi barimo Jame Gittens nk'aho yahinduye umupira mwiza ugasanga Marcel Sabitzer gusa kuwubyaza umusaruro bikaba ikibazo.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Borussia Dortmund yakomeje kurusha FC Barcelona ibijyanye no kurema uburyo bwinshi imbere y'izamu, gusa rutahizamu wayo Serhou Guirassy akabupfusha ubusa.
Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Barcelona yaje isatira ndetse ku munota wa 53 ihita inafungura amazamu ku gitego cyitsinzwe na Raphinha ahawe umupira na Dani Olmo.
Bidatinze Dortmund nayo yaje kubona igitego cyo kwishyura cya penariti yavuye ku ikosa Pau Cubarsi yakoreye Serhou Guirassy ndetse aba ari nawe uyitera ayishyira mu nshundura.
Ku munota wa 75 FC Barcelona yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Ferran Torres ku mupira yahawe na Fermon Lopez.
Nubwo iyi ya FC Barcelona yari imaze gutsinda ariko ba myugariro bayo bakomeje gukora amakosa ya hato na hato maze ku munota wa 78 Serhou Guirassy atsinda igitego cya 2 cya Borussia Dortmund.
Ku munota wa 85 Ferran Torres yaje gutsinda igitego cya 3 cya FC Barcelona ku mupira yahawe na Lamine Yamal ndetse bihita binafasha iyi kipe kurangiza umukino itsinze Borussia Dortmund ibitego 3-2.
Indi mikino yakinwe Arsenal ibifashijwemo na Bukayo Saka na Kai Havertz yatsinze AS Monaco 3-0, Juventus itsinda Manchester City 2-0, Benfica inganya na Bologna 0-0, Feyenoord itsinda Sparta Prague 4-2 naho VFB Stuttgart inyagira Young Boys 5-1.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show