English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Umunyamakuru Austin Luwano uzwi  cyane ku izina rya Uncle Austin , yatangaje ko agiye gusubira mu itangazamakuru, kuri Radiyo yakoreraga yitwa KISS FM , akaba yari amaze iminsi yarasezeye ku mirimo yahakoraga.

 

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, abinyujije kuri Twitter, Uncle Austin yavuze ko ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 abakunzi be baratangira kumwumva kuri KISS FM.

Yagize ati “Nishimiye abafatanyabikorwa banjye ko bakiri inshuti zanjye, byari byiza gukorana namwe, reka mvuge ko ngarutse nanone kuri KISS FM, mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 7 Ugushyingo”.

 

Uncle Austin, unamenyerewe mu muziki hano mu Rwanda, akunze kugaragara mu bikorwa bifasha bikanazamura abahanzi bakiri bato, cyangwa se abafite impano zitandukanye, akaba yabigarutseho muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter.

Yagize ati “Nkunda gushyigikira impano nshya zikizamuka buri aho ndi hose, kandi ibyo n’abo dukorana turabikora. Natoje impano nshya kandi ntewe ishema n’abo baribo mu gihe gito. Gusa rimwe na rimwe mu ishoramari uhitamo gushora aho ushoboye cyangwa se abandi bakabikora”.

Bamwe mu bahanzi Uncle Austin yateye ingabo mu bitugu mu kuzamura no kumenyekanisha impano zabo harimo na Nyakwigendera Yvan Buravan.

Austin yatangaje ko yasezeye kuri KISS FM ku wa 26 Gashyantare 2022, ariko ko yari yatanze ibaruwa isezera ku wa 15 Gashyantare 2022.

Icyo gihe amaze gusezera yahise ajya kuri Radiyo yitwa Power FM yari yashinze.

YANDITSWE NA EMMANUEL NDAYAMBAJE

 



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-06 12:05:50 CAT
Yasuwe: 412


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UMUNYAMAKURU-UNCLE-AUSTIN-ASUBIYE-KURI-KISS-FM.php