English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Polisi yo mu mujyi wa Detroit muri Michigan muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye uburenganzira Ubushinjacyaha kugira ngo ite muri yombi Nicki Minaj ukurikiranweho gukubita Umujyanama we.

Nicki Minaj ashinjwa  n’uwahoze ari umujyanama we, Brandon Garret, kumukubita mu bitaramo aherutse gukora yise ‘Pink Friday 2’.

Brandon Garret yatanze ikirego mu rukiko tariki ya 03 Mutarama 2025 amushinja kumukubita ubwo bari mu mujyi wa Detroit i Michigan muri Mata 2024.

Uyu Brandon yatanze ikirego avuga ko Nicki Minaj yamukubise urushyi nyuma yo kumubwira amagambo yamukomerekeje amaranganutima.

Mu kirego cye TMZ yabonye kopi, avuga ko Nicki Minaj yahise amusiga muri uyu mujyi yanze ko batahana mu modoka yari yabazanye, nyamara we avuga ko nta bushobozi yari afite bwo kwirwanaho.

Kuri ubu urukiko ruri gusuzuma ubusabe bwa Polisi ngo barebe niba imiterere y’ikirego yatuma Nicki Minaj yatabwa muri yombi.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-05 17:51:47 CAT
Yasuwe: 199


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/USA-Umuhanzikazi-Nicki-Minaj-ukekwaho-gukubita-yasabiwe-gutabwa-muri-yombi.php