English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Umuraperi w’umunyamerika Lil Durk, yisanze mu bihe bitoroshye nyuma yo gushinjwa kurenga ku mategeko muri gereza afungiyemo.

Lil Durk utegereje kuburana ku birego by’ubwicanyi aregwa, arashinjwa gukoresha telefone kugira ngo avugane n’abantu bo hanze ya gereza mu buryo butemewe.

Ibi ni bimwe mu bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha, basobanura imyitwarire ya Lil Durk yo kudakurikiza amategeko ya gereza nk’impamvu yo kwanga ingwate arimo gutanga ngo aburane ari hanze ya gereza.

Uru rubanza rusa nk’aho rukomeje kuba ingorabahizi, kandi ibyo yakoze bishobora kugira ingaruka ku kwiregura kwe ku byo aregwa.

Lil Durk ashinjwa uruhare mu rupfu rw’uwitwa Stephon Mack mu 2022 wari umwe mu bagize agatsiko k’amabandi i Chiacago, aho kuri ubu afungiye muri Metropolitan Detention Center (MDC) i Los Angeles.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-21 10:25:37 CAT
Yasuwe: 286


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/USA-Umuraperi-Lil-Durk-ari-mu-bihe-bitoroshye-muri-gereza.php