Uburyo 5 bworoshye bwo gufasha umukozi wawe wo mu rugo gukunda akazi atabitewe n’igitutu
Akenshi abakoresha abakozi bo mu rugo bahangayikishwa no kuba bakorera ku jisho ibyo bigatuma batizera neza ko ibyo basize bababwiye babikora neza nta muntu bari kumwe. Uko gukorera ku jisho no kuba abakoresha babo batabizera biri mu bituma abakozi batamarana igihe kirekire n’abakoresha babo kandi ugasanga n’uwundi uzanye nawe nuko.
Niba rero wifuza ko abakozi uzana bareka kujya bakorera ku jisho, dore bimwe mu byo wagerageza:
Kumushimira igihe hari icyo yibwirije gukora; Niba umukozi wawe akoze ikintu runaka kandi yibwirije ujye umushimira bizamutera umwete wo gukunda kwibwiriza. Kenshi uzasanga abakozi bakiri bashya iyo bakigera mu rugo bakunda kwibwirirza wataha ugasanga yakoze n’ibyo utamubwiye.
Icyo gihe ujye ufatiraho umushimire ku kuba yibwirije bizatuma yumva ko ibyo akora ubiha agaciro. Naho nusanga yari icyo yibwirije gukora akagikora nabi ukaba uramututse kandi utarabimweretse mbere, bizatuma atongera kugira icyo yibwiriza nibyo umubwiye abikore nabi.
Kumuhemba neza kandi ku gihe; Burya abantu bose baterwa umwete no kuba aho bakora babahemba neza kandi ku gihe. N’umukozi wo mu rugo nawe nuko aba yifuza ko umuhemba neza kandi ukamuhembera igihe kuko nawe aba afite ibibazo ashaka gukemura kandi yumva bimuremereye nkuko nawe uba uremerewe iyo udahembwa neza.
Kumuha umwanya wo kuruhuka; Iyo umukozi umuretse agakora akazi ke neza, nyuma ukaza kumugenera amasaha cyangwa se umunsi wo kuruhuka, bituma nawe atiganda mu kazi. Ariko iyo ari wa mukozi utagira ikiruhuko usanga n’ibyo akora abikora gahoro gahoro acungana nawe, waba udahari akabikora uko yiboneye. Ni hahandi uzasanga umukozi ashobora koza ibyombo agahita abihanagura atabyunyuguje kuko nta wumureba.
Kumufata nk’ikiremwamuntu; ikindi gitera abakozi bo mu rugo gukora bacungana n’abakoresha babo, nuko usanga badafatwa nk’ibiremwa muntu. Niba uhora utuka umukozi wawe, umugaburira ibyashiririye, ukamufata nkaho we atari umuntu, icyo azakora ni ukwihimura no gukora akazi atabishaka.
Kumwereka ko umwizeye; Guhangayikira ibyo umukozi akora udahari birumvikana ariko na none si byiza ko umwereka ko utamwizeye. Umukozi umwe twaganirye witwa Mujawamariya Claudette yakoraga mu rugo arera umwana nyuma umwana aza kurwara, abakoresha be bavuga ko atamuha ibyo baba bamusigiye.
Kuva icyo gihe ngo Gaudence yumvise acitse intege kuko yafataga umwana neza ariko ba shebuja bo ntibizere ko amufata neza. Iyo utangiye gushinja umukozi ibintu nk’ibyo rimwe na rimwe unamubeshyera nawe agabanya uko yakoraga akazi ashinzwe.
Claudette ati: “Bamaze kuvuga ko ntagaburira umwana wabo, ko mbyirira, nibwo natangiye kugira umutima wo kubirya, nkamwogereza igihe nshakiye bitewe nuko nabakoreraga neza ariko ntibanyizere.”
Birashoboka ko kuba abakozi bose uzanye bakorera ku jisho ukabyita ko ari ingeso z’abakozi, nyamara nawe uramutse wisuzumye ushobora gusanga ubifitemo uruhare. Geregeza gukurikiza inama twaguhaye, nibyanga uzabona kwemeza ko ari ingeso y’abakozi ukoresha.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show