English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abantu umunani bari barwaye Ebola bamaze gukira no gusezererwa, mu gihe abandi 265 bagikurikiranwa mu kato.

Iki cyorezo cyatangajwe bwa mbere mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’urupfu rw’umuforomo wakoreraga ku Bitaro Bikuru bya Mulago biherereye i Kampala. Kugeza ubu, icyateye iyi Ebola ni virusi yo mu bwoko bwa Sudan strain, ikaba itarabonerwa urukingo rutanga ubwirinzi bwuzuye.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng, yavuze ko nubwo nta wagaragaje ibimenyetso mu bari mu kato, bazakomeza gukurikiranwa mu gihe cy’iminsi 21 kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo.

Uganda iri gufatanya n’inzego z’ubuzima mpuzamahanga kugira ngo hashyirweho ingamba zo gukumira Ebola, mu gihe ibigeragezo by’urukingo rw’iyo virusi bikomeje gukorwa.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-19 17:40:10 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-Abantu-Umunani-basezerewe-nyuma-yo-gukira-Ebola-265-abandi-amagana-bari-mu-kato.php