English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda: Bruce Melodie na Knowless bari mubahatanira amarushanwa akomeye.

 

Bruce Melodie na Knowless Butera binjiye mu mubare w’abahanzi bahataniye HiPipo Music Awards, ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 11 mu gushimira abanyamuziki bo muri Afurika bitwaye neza.

Muri ibi bihembo biri mu bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, Fik Fameica na Diamond Platnumz nibo bahatanye mu byiciro byinshi, kuko bari guhatana muri bitanu.

Bruce Melodie na Knowless Butera bahatanye na mu cyiciro kimwe cy’indirimbo ihiga izindi muri Afurika y’Uburasirazuba, East African Super Hit.

Iki cyiciro bagihuriyemo n’abahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz, Mbosso, David Lutalo, Azawi, Fik Fameica, Natacha, Rayvanny, Zuchu, Sheebah Karungi, Iry Tina Femi One na Nyashinski.

Bruce Melodie uri mu myiteguro yo kumurika indirimbo nshya, yinjiye muri iki cyiciro kubera indirimbo yise ’Akinyuma yasohotse ku wa 16 Nyakanga 2022, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni ebyiri ku rubuga rwa YouTube.

Butera Knowless ahatanye muri iki cyiciro kubera indirimbo yise "Bafana Bafana" yahurijemo abaraperi babiri Bull Dogg na Fireman. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 3 Werurwe 2022 imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 500 ku urubuga rwa YouTube.

Ibaye inshuro ya mbere abaraperi Bull Dogg na Fireman bagaragaye mu bahanzi bahataniye ibi bihembo, agahigo bakesha uruhare bagize muri ’Bafana Bafana’.

Knowless na Melodie bo si ubwa mbere bahataniye ibi bihembo, dore ko tariki 17 Werurwe 2018 aribwo Bruce Melodie yatwaye iki gihembo bwa mbere, aho yari mu cyiciro cy’umuhanzi mushya wigaragaje muri Afurika y’Uburasirazuba, "East Africa Best Breakthrough Artist."

Umwaka ukurikiyeho nabwo yegukanye iki gihembo mu cyiciro cy’indirimbo zifite amashusho meza mu Rwanda (Rwanda Video of The Year), igihembo akesha indirimbo yise ’Blocka’.

Mu 2018 Knowless yegukanye iki gihembo mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze amashusho y’indirimbo meza (Best Video ), igihembo akesha iyo yise "Uzagaruke".

Umwaka ukirikiyeho Butera Knowless yabonye iki gihembo mu cyiciro cy’Indirimbo y’umwaka mu Rwanda (Song of The Year Rwanda) abikesha indirimbo "Mbaye wowe" yakoranye Passy Kizito.

HiPipo Music Awards biri ku isonga mu bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, bimaze igihe kinini bitangirwa muri Uganda.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ahataniye ibihembo bine, akurikiwe na Femi One, Nyashinski, Eddy Kenzo na Winnie Nwagi batahaniye ibihembo bitatu muri uyu mwaka.

Abahanzi barimo Zuchu, Kataleya & Kandle, Burna Boy, Ed Sheraan (urimo kubera indirimbo yakoranye n’abanyafurika), Fireboy DML, Pheelz, Goya Menor, John Blaq, Kizz Daniel, Rema na Vinka bahataniye ibihembo bibiri.

Reba hano indirimbo ’Bafana Bafana’ Knowless Butera yahurijemo abaraperi Bull Dogg na Fireman, ihataniye HiPipo Music Awards 2022.

Yanditswe na Ndahimana Petrus



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

Leta ya DRC ntiyumva ukuntu abakozi bagenzura ikawa na cacao barimo n’abaturuka mu Rwanda.

Umuhanzikazi Butera Knowless yahakanye ko nta bibazo yigeze agirana na mugenzi we Bwiza.

Burundi: Abaturage ntibariye Noheli kandi n'ubunani ntibizeye ko bazaburya bitewe n’inzara.

Bari kurya iminsi mikuru neza nyuma yo guhembwa amezi atandatu bari baberewemo.



Author: Ndahimana Petrus IJAMBO Staff Published: 2022-10-13 17:49:08 CAT
Yasuwe: 227


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-Bruce-Melodie-na-Knowless-bari-mubahatanira-amarushanwa-akomeye.php