English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda: Davis D arataramiara abanya Uganda.

Davis D uri mu bahanzi bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi, nyuma y’iminsi mike ataramiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahise yerekeza i Kampala aho naho afite igitaramo.

Ni igitaramo uyu muhanzi yatumiwemo mu kabari kitwa Nomad aho agomba gutaramira ku wa 12 Ukwakira 2022 mu ijoro rikunze kwitabirwa n’umubare munini w’Abanyarwanda.

Davis D utegerejwe kuririmba mu ijoro ryiswe ‘Black battle Wednesday’, yageze i Kampala mu ijoro ryo ku wa 11 Ukwakira 2022.

Yitabiriye iki gitaramo kiba gicurangamo DJ Kerb uri mu bafite izina rikomeye i Kampala, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari yataramiye i Goma mu iserukiramuco ryiswe ‘Happy People’.

Ibi bitaramo byombi abikoze mu gihe ku rundi ruhande yari amaze igihe ku Mugabane w’u Burayi aho yakoreye ibitaramo 15 mu gihe cy’amezi abiri yamazeyo.

Bivugwa ko ari no gutegura igitaramo kinini azakora mu mpera z’uyu mwaka azamurikiramo album ye ya mbere yise ‘Afrokiller’.

 

Yanditswe na Ndahimana Petrus



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba hanze bafatanyije mu #Kwibuka31

‘Yari Umuseke w’Ibyishimo n’Ubupfura’: Abanyarwanda mu kababaro ko kubura Alain Mukuralinda

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Burundi: Uko byagendekeye abanyarwandakazi 4 bafungiye i Gitega bakekwaho Ubutasi

Hatangajwe igikekwa ku mibare y’Abanya-Kenya bishwe nabi



Author: Ndahimana Petrus IJAMBO Stff Published: 2022-10-12 18:00:38 CAT
Yasuwe: 338


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-Davis-D-arataramiara-abanya-Uganda.php