English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda:Abagerageje gukora imyigaragambyo bamwe batawe muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024, muri Uganda imyigaragambyo yatangiye nkuko ababiteguye bari batagaje ko imyigaragambyo igomba guhera ku cyigo cy'igihugu gishinzwe imihanda ya gariyamoshi (URC) i Kampala saa tatu z'igitondo bakahava berekeza ku ngoro y'Inteko inshinga amategeko, ubwo ibyo byabaga bamwe mu babyitabiye batawe muri yombi.

Abateguye imyigaragambyo bavuga ko bari kwamagana ruswa no kunyereza umutungo wa Leta ibyaha bashinja ubuyobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu.

Abanya-Uganda kandi barasaba ko Leta yakemura ikibazo cy'ubushomeri bwiganje mu rubyiruko,imibereho ihenze no kubura kwa bimwe mubyo ingenzi mu buzima.

Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe Perezida Museveni yari yaburiye abashaka gukora iyo myigaragambyo kuko bashobora kuba bakina n'umuriro.

Kubera iyo mpamvu guhera ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga mu mujyi wa Kampala hari harunzwe abasiririkare ndetse n'abapolisi mu rwego rwo gukaza umutekano ndetse no kuburizamo iyo myigaragambyo.

Bitewe n’uko Polisi ya Uganda yari yasabye aba baturage kutajya mu myigaragambyo, yatangiye guta muri yombi abarenze kuri iri bwiriza, barimo Sylvia Namutyaba, Habib Buwembo na John Bosco Sserunkuma bo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Aba bafungiwe kuri sitasiyo ya Arua Park.

Hari impungenge ko uko amasaha akomeza kwicuma iyi myigaragambyo irushaho gufata indi ntera kuko Umunyapolitike ukomeye Robert Kyagukanyi uzwi nka BobiWine nawe yavuze ko ashigikiye iyi myigaragambyo ariko avuga ko ishyaka rye atari ryo ryateguye iyo myigaragambyo.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-23 15:27:48 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UgandaAbagerageje-gukora-imyigaragambyo-bamwe-batawe-muri-yombi.php