English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko u Rwanda rushobora kuba igisubizo ku kibazo cy’abimukira Amerika yananiwe gukemura

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije kureba uko igihugu cyakwakira abimukira binjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya makuru aje nyuma y’uko ibitangazamakuru bikomeye birimo na CNN bitangaje ko muri Mutarama 2025, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwasinye iteka rigaragaza gahunda nshya yo kohereza abimukira mu bihugu by’amahanga birimo u Rwanda na Libya, ndetse n’ibiganiro na za guverinoma z’iyo gahunda byaratangiye.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ayo makuru ni yo, turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urabizi ko na mbere twari mu biganiro n’Ubwongereza, ntabwo ari bishya kuri twe.” Yongeyeho ko u Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu kwakira abimukira barimo n’abavuye muri Libya, ndetse ko ibyo biganiro bigamije “guha amahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku Isi.”

CNN ivuga ko hari kwigwa n’ibijyanye n’amikoro azakoreshwa muri uyu mushinga, aho ngo hashobora kujyaho uburyo bw’amasezerano agaragaza uburyo abimukira, harimo n’abigeze gukurikiranwa n’inkiko za Amerika, bazoherezwa mu Rwanda. Urugero rw’umwe muri bo ni Omar Abdulsattar Ameen, wari impunzi ukomoka muri Iraq, bivugwa ko yoherejwe mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.

Ubu si ubwa mbere u Rwanda rushyirwa mu biganiro nk’ibi, kuko no mu 2022 rwari mu biganiro byasubitswe na guverinoma y’u Bwongereza ku munota wa nyuma, ku bijyanye no kwakira abimukira.

Amerika ya Trump itegekanya gusubiza iwabo buri kwezi byibura abimukira 30,000 banyuze ku mipaka ya Mexique, cyane cyane baturutse muri Mexique, Cuba na Venezuela. Biragaragara ko u Rwanda rushobora kuzagira uruhare rukomeye muri gahunda nshya ya politiki y’abimukira y’Amerika.

Nsengimana Donatien| Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Ubuyapani bwananiwe gufata uruhande ku bushyamirane bwa Amerika na Iran

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-05-05 09:56:56 CAT
Yasuwe: 124


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-u-Rwanda-rushobora-kuba-igisubizo-ku-kibazo-cyabimukira-Amerika-yananiwe-gukemura.php