English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Umuhanzi w’Umunya-Uganda ukunzwe cyane mu njyana ya Dancehall, Alien Skin, yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitirwa bikomeye mu karere ka Iganga, mu mpeshyi y’icyumweru gishize. Uyu muhanzi uzwi cyane ku izina rya Fangone Forest Boss yakubitiwe mu ruhame nyuma yo gusoza igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore cyabereye kuri Iganga Municipal Primary School.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko uyu muhanzi yatewe n’itsinda ry’abantu benshi bikekwa ko barakajwe n’amagambo akunze kuvuga asebya Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya NUP.

Abari aho bavuga ko uyu muhanzi yatewe amabuye n’aba bantu bamunengeye amagambo akunze kuvugira mu bitaramo no mu ruhame agasuzugura Bobi Wine. Bamusanze muri ako gace bamusanze mu modoka, barayitera amabuye, maze na we akomeretswa bikomeye ku mutwe, cyane cyane ku gahanga.

Nyuma y'iri hohoterwa, Alien Skin yahise ajyanwa kwa muganga aho ari kwitabwaho n’abaganga, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri iri bikorwa by’urugomo.

Iri hohoterwa rikomeje gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko amagambo y’abahanzi atagomba kubyitwazwaho urugomo, mu gihe abandi bemeza ko nabo bagomba kwirinda gusuzugura abayobozi ku mugaragaro.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Indwara yaramushegeshe cyane Avugwa ku mukinnyi w’igihanganjye wa Real Madrid

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-14 12:42:22 CAT
Yasuwe: 265


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-umuhanzi-ukunzwe-cyane-muri-Uganda-bamumenye-agahanga-azizwa-kuvuga-nabi-Bobi-Wine.php