English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhango wo gutanga ibihembo bya ‘The Choice Awards’ wa subitswe

 

Ni mu itangazo ubuyobozi bwa Isibo TV ari nayo itegura ikanatanga ibi bihembo ,  yatangaje ko yigije inyuma uy’umuhango wo gutanga ibihembo ku bahanzi bahize abandi  , wari kuzaba  ku wa 26 Werurwe 2023, byimurirwa ku wa 30 Mata 2023.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Isibo TV, Abayisenga Christian  yatangaje ko ari icyemezo bafashe mu rwego rwo gukomeza kurushaho gutegura neza iki gikorwano kugira ngo bongerere abahanzi igihe gihagije cyo gutorewa.

Ati “Hari ibyo twarebye, nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa bacu dusanga ntacyo byaba bitwaye twigije inyuma ibirori byo gutanga ibi bihembo ndetse  amatora agiye gukomeza kugeza ku wa 29 Mata 2023.

Ni ibihembo bigamije kuzamura  no gushyigikira impano zitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse no gushimira abafite ahobahuriye n’uru ruganda rw’imyidagaduro. Ibi bihembo kandi byaherukaga kuba ku wa 13 Werurwe 2022.

 

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.

Bayobowe na Vinicius Junior: Menya abakinnyi n’abatoza bahawe ibihembo bitangwa na FIFA.

Mu Rwanda Perezida Kagame yakiriye abitabiriye inteko rusange ya FIA, n’itangwa ry’ibihembo.

Lionel Messi yo ngeye kugaragara kurutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo bitangwa na FIFA.

Amakuru agezweho: Urukiko rumaze gutangaza ibihano rwafatiye Miss Muheto.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-20 22:37:45 CAT
Yasuwe: 238


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhango-wo-gutanga-ibihembo-bya-The-Choice-Awards-wa-subitswe.php