English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi Akon yavuze ko umujyi wa Akon city ugiye gutangira kubakwa


Ijambonews. 2020-09-02 13:19:02

Akon, umuhanzi w'injyana ya R&B wo muri Amerika, kuva mu 2018 yavugaga iby'umujyi mushya ashaka kubaka muri Senegal, kuwa mbere yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru ko umwaka utaha imirimo yo kuwubaka izatangira.

Yavuze ko atavuga abashoramari babirimo ariko ko kimwe cya gatatu cya miliyari esheshatu z'amadorari ya Amerika yari akenewe yamaze kuboneka.

Hussein Bakri, umuhanga mu bwubatsi wakoze igishushanyo mboneracy'uwo mujyi, avuga ko niwuzura uzaturwa n'abantu bagera ku 300,000.

Akon, amazina ye nyakuri ni Aliaune Badara Thiam, ni we watangiye kubwira iby'uyu mujyi abirabura bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.

Yasobanuraga ko yabonye ko "benshi mu birabura bakomoka muri Afurika batazi umuco wabo…

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y'uyu mugabo wavukiye muri Amerika ku babyeyi bo muri Senegal avuga ati: "Rero nashakaga kubaka umujyi cyangwa umushinga nk'uyu uzabereka ko bafite ahandi bakwita iwabo"

Yongeraho ati: "Mu gihe uje uvuye muri Amerika, cyangwa i Burayi cyangwa mu yandi mahanga, ukumva ushaka gusura Afurika, turashaka ko Senegal iba ahantu ha mbere uzahagarara".

Akon asanzwe afite umushinga yise 'Akon Lighting Africa' umaze kugeza amashanyarazi ku baturage batari bayafite mu bihugu birenga 10 muri Afurika.



Izindi nkuru wasoma

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha



Author: Ijambonews Published: 2020-09-02 13:19:02 CAT
Yasuwe: 537


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-Akon-yavuze-ko-umujyi-wa-Akon-city-ugiye-gutangira-kubakwa.php