English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi Bushali yandikiwe n’umufana ibaruwa imuha ikaze mu muziki inamusaba guhinduka


Yves Iyaremye Chief Editor. 2020-12-26 13:58:04

Umwe mu bafana b’umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye mu muziki nka Bushali, yamugeneye ibaruwa irimo amagambo y’agahinda, imusaba kugaruka mu muziki yahinduye umuvuno, no guhindura imyitwarire ye aho kugenda akabura kandi yari amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Ibaruwa yandikiwe Bushali nkuko tubikesha igitangazmaakuru Ibazenawe.com harimo kuba umufana yamusabye guhinduka, zahabu ye ikarabagirana.

 

Agira ati “Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk’aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge”.

 

Uyu mufana mu ibaruwa ye yagize ati: “Bwana Hagenimana Jean Paul unyemerere nkoreshe amazina yawe y’ubuhanzi twakumenyeho ukigarurira imitima yacu.

Ndakubwira mu magambo macye ariko arimo byinshi nkeneye ngo wongere uzahure imitima yacuze umwijima yakundaga Kinyatrap, reka mbanze nkushimire ukuntu hari imitima wongeye gutuma itera neza kubera injyana nshya wadukundishize.

1. Nonese ko wari utwigaruriye ugahita utujugunyira abandi ?

2. Kuki watumye Kigali irabagirana utayibyaza umusaruro ngo uyikuremo agasamusamu kazagucuma mu busaza bwawe? Utu twari utabazo duto nakubazaga bwana Bushali.

Nk’abafana bawe dore ibyo dukeneye nyuma y’aho uvuye mu kigo kinyuramo abakurikiranyweho imyitwarire idahwitse, ongera wiminjiremo agafu maze umwaka wa 2021 uzawutangirane umuzigo mushya nk’uko mubivuga mu mvugo zanyu.

se icyizere wari ufitiwe na benshi ubu uzakigarure ute? Ahahhh sindiguseka ahubwo nukwitsa umutima kuko mbona iki gihe icyizere gisigaye gihenze kuruta ibindi, gusa dufatanyije nk’abafana bawe tuzakoroboza turebe ko twakongera tukacyubaka mu mitima y’abanyarwanda.

Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk’aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

Abandi amarushanwa bayageze kure bayitabira bagahemberwa ibikorwa bakoze muri uyu mwaka wa 2020 nyamara wowe twe abafana bawe twari twigunze mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka. Ikosore, hinduka, maze udusubize ibyishimo waduhaga mbere.

Murakoze”.

 



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

DR Congo yasabye ko u Rwanda rwahabwa ibihano bikaze

Umuhanzi Celine Dion wari umaze igihe arwana n'ubuzima agiye kongera gutarama

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida

Umuhanzi Nicki Minaj yafatanwe urumogi maze igitaramo yari afite gihita gisubikwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2020-12-26 13:58:04 CAT
Yasuwe: 569


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-Bushali-yandikiwe-numufana-ibaruwa-imuha-ikaze-mu-muziki-inamusaba-guhinduka.php