Umuhanzi Davido yasabwe gukosora imvugo yakoresheje isebya Nigeria.
Amazina ye nyakuri ni Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido, ari gusabwa gukosora ndetse akanasabira imbabazi ibyo yavugiye mu kiganiro yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiro cyitwa ‘The Big homies House podcast’ niho Davido yagiriye inama abakomoka muri Afurika batuye muri Amerika, kutagaruka muri Afurika, cyane cyane muri Nigeria.
Ni mu gihe Abanyafurika batuye muri Amerika bafite impungenge kuri Politike ya Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.
Davido ati ”Si byiza kugaruka mu rugo, kuko ubukungu bwaho ntabwo bumeze neza.”
Umuyobozi w’ishyaka APC ( All Progressives Congress), muri Nigeria Joe Igbokwe, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyatangajwe na Davido.
Joe yanditse ubutumwa kuri Facebook ati “Davido yambabaje ubwo yabwiraga Isi ko ubukungu bwa Nigeria bujegajega. Ibi birababaje cyane. Namugira inama yo gukosora iyi mvugo vuba na bwangu. Nigeria niyo yagize Davido uwo ari we uyu munsi.”
Bashir Ahamed wabaye umujyanama wa Perezida Mohammadu Buhari, na we ntiyaripfanye ati “Kugurisha igihugu cyawe ku butaka bw’abanyamahanga ni ugutenguha kandi si no gukunda igihugu. Ibyamamare nka Davido bikwiriye kumenya ko ari byo bihagarariye Nigeria aho byajya hose.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show