English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Diamond Platinumz arembeye mu bitaro

Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzaniya yajyanywe mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi aho yagombaga gutamira abakunzi be muri Wasafi festival.

Naseeb Abdul Juma Issack Umuhanzi uzwi ku mazina ya Diamond Platinumz yafashwe kuwa gatandatu yitagura kujya mu gitaramo I Arusha.

Mu butumwa bwe yagize ati:”umunsi wanjye watangiye nabi cyane muri Arusha,ngira umuriro ukabije watumye njya mu bitaro by’agateganyo,ubu ndumva ntangiye kumera nez ndashima Imana.”

Yakomeje asaba abakunzi be gukomeza kumusengera kugira ngo abashe kongera kumera neza no kygira imbaraga.

Iby’uburwayi bwe y6abisangije n’abakunzi be kuri Instagram bagera kuri miliyoni 16.

Diamond na Zychu bakundana bategerejwe I Kigali mu bihembo bya Trace Awards bzabera mu Rwanda mu cyumweru gitaha aho bahatanye n’abahanzi barimo na Bruce Melodie wo mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Nyuma y’igihe arembeye muri Amerika, agiye gutungurana mu gitaramo gikomeye i Kampala

Imiti ya Malariya y’Igikatu igiye kujya igezwa ku Bitaro hifashishijwe Drones

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-10-17 10:07:32 CAT
Yasuwe: 513


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Diamond-Platinumz-arembeye-mu-bitaro.php