English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi King james agiye guhagari  umuziki

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda uri mu batangiye umuziki ugezweho, byamenyekanye ko agiye guhagarika ibikorwa bya muziki ndetse akaba ari mu myiteguro y’igikorwa azasezereramo ku mugaragaro umuziki.

Ruhumuriza James cyangwa Umwami [King] James, ni umwe mu bahanzi umuntu atashidikanya kwemeza ko ari mu 10 ba mbere bakomeye mu Rwanda.

Ibi binashimangirwa no kuba ari muri bacye begukanye irushanwa rikomeye rimaze kuba mu mateka ya muzika Nyarwanda rya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star) yatwaye ubwo ryabaga ku nshuro ya kabiri muri 2012.

Ari mu bahanzi kandi bafite ibihangano byinshi ndetse byanakunzwe n’abatari bacye ndetse akaba yari agikomeje gushyira hanze indirimbo zigera hanze zose zigakundwa.

Amakuru avuga ko mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko King James atazarenza uyu mwaka wa 2023 agikora umuziki kuko ari wo azasozamo ibi bikorwa byo kuririmba.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko byari biteganyijwe ko mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022 King James yagombaga gukora igitaramo mu Karere ka Rusizi ari na cyo cyari kubimburira icyo azasorezamo umuziki, gusa iki cy’i Rusizi nticyabaye.

Yagize ati “Yari afite gahunda yo kuzakora ibitaramo bibiri agahita ahagarika umuziki birimo icyo cyagombaga kubera i Rusizi ndetse n’ikindi cya EAP kizabera muri Arena mu mpeshyi y’uyu mwaka, akaba ari na cyo azasorezamo urugendo rwe rwa muzika.”

Uyu uzi iby’amakuru y’ihagarika rya muzika rya King James yavuze ko uyu muhanzi nahagarika ibya muzika azakomeza iby’ubushabitsi yanamaze kwinjiramo.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-06 16:43:30 CAT
Yasuwe: 418


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-King-james-agiye-guhagari--umuziki.php