English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi Niyo Bosco yasohoye indirimbo nshya yise Ibanga



Yashizweho na Chief Editor. 2020/02/21 09:25:18

Umuhanzi Niyo Bosco ukomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zubakitse mu butumwa n’umudiho yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo yise’Ibanga”.

Iyi ndirimbo nshya “Ibanga” ya Niyo Bosco ije ikurimkiye iyo Ubigenza Ute?,ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kugira ibanga, agaragazamo ingaruka zikunze kuba ku bantu batarigira.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo uyu muhanzi agira ati ”Ibanga ni igihamya cyemeza ko uri umwizerwa, kugira ibanga nibyo bishimangira ubupfura bwawe. Uko waba uri kose utagira ibanga amagambo uvugwa ngo niyo menshi kurusha ayo avuga! Jya uvuga uziga.

Muri iyi ndirimbo kandi umuhanzi yakanguriye abantu kuvuga baziga, bakavuga ibyo babajijwe cyane ko n’umunyarwanda yaciye umugani ko akarimi kabi gasemera agasaya.

Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka Niyo Bosco ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko ukora umuziki ariko afite ubumuga bwo kutabona.

Uyu wahereye cyera aririmba ariko atarabona ubushobozi, yaje kurabukwa n’umunyamakuru Irene Mulindahabi wamufashije kumenyekanisha impano ye mu 2019.

Nyuma yuko Isi yose ibonye impano iri muri uyu musore, abantu banyuranye biyemeje kumufasha, kuri ubu Niyo Bosco afite ikipe imufasha mu bijyanye na muzika ndetse no mu buzima bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo ye nshya mu buryo w’amajwi yakorewe muri Uno Record ikorwa na Producer witwa Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard uri mu bagezweho muri iyi minsi.



Izindi nkuru wasoma

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

The Ben yongeye kunyeganyeza inkuta za BK Arena mu gitaramo yise ‘’ The New Year Groove.’’

Killaman yahagaritse filime yise ‘Kwiyenza’ iherutse kurikoroza.



Author: Chief Editor Published: 2020-02-21 09:25:18 CAT
Yasuwe: 1669


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-Niyo-Bosco-yasohoye-indirimbo-nshya-yise-Ibanga.php