English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Nyarwanda ukizamuka Sem- G Dile ubarizwa muri Amerika   yasohoye indirimbo nshya yise ONLINE

 

 

Semana Yves Gisubizo  watangiye gukoresha mu muziki izina rya Sem- G Dile yasohoye indirimbo ya mbere igaragaza ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru yizeza abakunzi be kubagezaho ibihangano bishimishije.

Sem- G Dile aganira n”ijambo.net yavuze ko amaze iminsi ategura kwinjira mu muziki ariko bikamugora kubifatanya n’amasomo ari kwigira muri Amerika ariko ngo igihe kirageze ngo agaragaze impano ye.

Yagize ati:” Umuziki kuri jye ni ubuzima, ibyishimo, Ubuhungiro, ubwenge n'ibindi,nahagurutse ngo nanjye ntange umusanzu wanjye mu gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zanjye,kuri ubu nasohoye indirimbo mfite ikizere ko iza kuryohera abakunzi banjye yitwa   Online yibanda ku rukundo.

Agaruka ku muziki we yagize ati:”ni  igikoresho kuri njye gifite imbaraga zo gukora byinshi birimo ibituma ubuzima bw'abantu buba bwiza ku rushaho, ndetse ukanadufasha kugira isi nziza uko tubyifuza.”

Sem-G Dile,ni  umuhungu uvuka mu karere ka Burera, avuga ko yavutse akunda umuziki, akura abikora bisanzwe byo kwishimisha, mu bigo by'amashuri yizemo bigiye bitandukanye haba mu Rwanda, mu Buhinde, ndetse na naho ari kubarizwa  muri America ngo akomejkubyitangira

Aragira ati:”Iki nicyo Gihe kugira ngo noneho nsangize isi umuziki wanjye, kandi Imana yawuhaye umugisha, Kugira ngo uze uzanye imbaraga n'impinduka kuri buri wese uzawumva.”

Yakomeje agira ati:”nkunda abafana banjye,abanshigikiye bose n’umuziki wanjye banyite Sem-G Dile,cyangwa Mr Deferente,banyite Mamba n’andi bakunda .”

Mushimiyimana Pascal ukoresha  amazina ya Pascal Lissouba ushinzwe uko ibihangano bye bye bisohoka no kubimenyekanisha  avuga ko muri iyi minsi bagiye gushira imbaraga mu gusohora indirimbo z’amajwi kuko amashusho arahenze bisaba imyiteguro myinshi cyane ko bashaka gukora amashusho ari ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati:”turacyari bashyashya dufite indirimbo twasohoye ariko hari izindi ndirimbo ziri muri studio zigera muri 2 dushishiye abakunzi bacu tubatangariza vuba,turi gukora cyane turashaka ko umuziki wacu ugaragara uri ku rwego rwisumbuyeho tuzabigeraho kuko dufite ubushake n’ubushobozi buziyongera.”

Avuga ko umuhanzi abereye manager yari asanzwe ari umuririmbyi ariko umwanzuro wo gusohora indirimbo ze bwite yatangiye kuwushira mu bikorwa aho ari kwiga muri leta Zunze ubumwe za Amerika asaba abakunzi be kumushigikira ngo impano irusheho kugera kure hashoboka.

Amafoto ya SEM-G Dile mu bihe bitandukanye 

NI umuhanzi uryohewe no gukora umuziki bitanga ikizere

Ushaka kumva indirimbo nshya ya SEM-G Dile kanda hano hasi

 

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-02-20 12:05:35 CAT
Yasuwe: 841


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Nyarwanda-ukizamuka-Sem-G-Dile-ubarizwa-muri-Amerika---yasohoye-indirimbo-nshya-yise-ONLINE.php