English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi kazi Zari Hassan yatunze agatoki kompanyi y’indege  ya  Uganda Airlines.

Zari Hassan uri mu bashabitsi bamaze gushinga imizi mu myidagaduro, yagaragajeko atishimiye na serivisi  yahawe na kompanyi y’indege ya Uganda.

Zari Hassan abinyujije ku ku mbuga nkoranyambagaze , yagarutse ku buryo Uganda Airlines serivisi zayo zamaze gutakaza umwimerere.

Ibi bikaba byaraturutse ku buryo ingendo zayo zigenda zihindagurika mu masaha kandi ibyo bikaba bitamenyeshejwe abakiriya.

Uyu muhanzi kazi ati”Isesengura rishingiye kugutenguhwa na Uganda Airlines, nk’umukiriya w’umwizerwa kandi uhora mu ngendo, nagiye nkomeza guharanira guteza imbere igihugu cyacu mu nzira zitandukanye.”

Zari Hassan yakomeje avuga ko ’ibiri kuba none biri gutuma niyumvamo gutenguhwa bikananshyira mu cyeragati ngendeye kuri serivisi muri gutanga.’

Uyu muhanzi andi yatanze  urugero bw’ibyamubayeho ati”Iki gitondo impinduka zabaye ku gihe cy’urugendo rwacu batigeze batumenyesha, byangije gahunda yanjye nari narateguriye impera z’ukwezi harimo n’ibirebana n’ubucuruzi nari nateguye.”

Zari Hassan agaragaza ko iyo serivisi idakwiriye ku bakiriya kandi ihungabanya icyizere cyabo.

Ikindi yagaragaje ko hari indege zashaje cyane izerekeza muri Afurika y'Epfo, agaragaza ko mu mwaka wa 2024 serivisi yakomeje kuba mbi kugera ku rugero rwa zeru.

Zari Hassan kandi yakomoje ku mafunguro bahabwa mu ndege maze avuga ko nayo aba ari hasi y’igiciro cy’itike abantu baba bishyuye, asaba ko hakwiriye amavuguru ajyana n’amafaranga abakoresha iyi kompanyi y’indege baba bishyuye



Izindi nkuru wasoma

Umuhanzi kazi Zari Hassan yatunze agatoki kompanyi y’indege ya Uganda Airlines.

Abenshi mu bakora imirimo iciriritse bajya ku kazi n’amaguru kandi bakavayo n’amaguru.

Menya icyatumye umuhanzi kazi Spice Diana ataryamana na Diamond Platnumz.

Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.

Burundi: Perezida yatunze agatoki abubaka inzu zitajyanye n’icyerecyezo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 18:17:36 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-kazi-Zari-Hassan-yatunze-agatoki-kompanyi-yindege--ya--Uganda-Airlines.php